Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwatangaje ko abatuye ako karere bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kugira ubwishingizi bwo kwivuza kuko basigaye batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko kuri ubu bahagaze neza kandi n’umwaka ushize abaturage bitabiriye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku rwego rushimishije.

Ati “Umwaka w’imihigo ushize twarangije turi kuri 94% n’uduce; uyu mwaka w’imihigo wa 2020/2021 naho navuga ko tugeze ku ntambwe nziza kuko turi kuri 79,6% ariko iyo ugiye kureba n’abafite ubundi bwishingizi turi kuri 86% by’abaturage ba Nyaruguru bashobora kurwara bakivuza neza.”

Habitegeko yasobanue ko kugeza ubu hari imirenge itatu iri hejuru ya 90% mu bwitabire bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Imirenge ya Cyahinda na Ruramba iri hejuru ya 97% naho Umurenge wa Mata uri kuri 93% mu gihe indi mirenge iri hafi ya 90%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko hari nk’akagali kamaze gutanga ubwisungane ijana ku ijana.Ako ni Akagali ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda.
Mu rwego rwo kugashyigikira no kugira ngo abandi barebereho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari, Muhimpundu Immaculée, yahembwe inka y’indashyikirwa.

Iyo nka y’indashyikirwa yahawe irabura amezi abiri ngo ibyare; yayishyikirijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ku wa 16 Nyakanga 2020.

Muhimpundu wahembwe inka yavuze ko mu mwaka ushize w’imihigo wa 2019/2020, abaturage ayobora barangije gutanga mituweli tariki 30 Nyakanga, ahita yiyemeza ko tariki ya 1 Nyakanga 2020 bazaba barangije gutanga iya 2020/2021.

Ati “Twarogowe na Coronavirus bituma intego twari twihaye irengaho iminsi ibiri, ariko icy’ingenzi ni uko ubu nta warembera mu rugo ngo ananirwe kwivuza mu bo nyobora.”

Yasobanuye ko kugera ku ntego babikesha gukorera hamwe mu bimina n’amatsinda ku buryo bizigamira amafaranga ya Mituweli hakiri kare muri gahunda bise ‘Mbikore Kare mbigereho ntavunitse’.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Muhimpundu amusaba gukomeza gukora neza no guhesha ishema abagore.

Ati “Umuyobozi mwiza ni nk’umushumba mwiza umenya intama aragiye. Nejejwe no kuba Gitifu w’umugore, ukorera mu Murenge uyoborwa n’umugore, mu Ntara iyoborwa n’umugore, yararashe ku ntego; ni ibigaragaza ko n’abagore dushoboye, ukomereze aho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yasabye baturage gukomeza kwitabira gahunda za Leta no guharanira kuba intangarugero mu byiza byose.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru
Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru

[email protected]