Ku wa 6 Nyakanga 2023 ni bwo Murekatete yasimbuye Ambasaderi Habyalimana wari ufite izo nshingano kuva muri Kanama 2022 aho na we yari yarasimbuye Kalima Jean Malic wari umaze umwaka ayobora Rotary Club Kigali Mont Jali.

Muri uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Parfait Busabizwa, Murekatete na bagenzi be bijeje ko mu byo bagiye kwitaho birimo no kwinjiza abanyamuryango 15 bashya muri iyo club, bakishyurira mituweli abatishoboye n’ibindi.

Yashimangiye ko by’umwihariko bagiye kubaka Ikigo cya Autisme cyane ko iyi club itahwemye gukora ubuvugizi busaba ko abo abana baba muri iki kigo bakwitabwaho by’umwihariko.

Autisme ni indwara ifata umwana, ahanini atangiye kugira amezi umunani. Umwana ufite ibimenyetso byayo cyangwa uyifite, agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo. Ishobora kuba yagira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bigasaba kwitabwaho byihariye.

Mu Rwanda ntiharamenyekana imibare ihamye igaragaza abana bafite autisme, kuko abenshi ntibayisobanukiwe kandi ahanini usanga abamenya ko umwana ayifite ari bake cyangwa bakabimenya hashize igihe kinini ariko, Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko mu bana 100 bavuka umwe aba afite iyo ndwara.

Mu 2012 bigizwemo uruhare na Rosine D. Kamagaju hashinzwe ikigo gishinzwe kwita kuri abo bana, aho kuri ubu gifite abarenga 36 bafite imyaka kuva kuri ibiri kugeza kuri 15, bavutse bafite ubwo burwayi bwa Autisme.

Kibafasha kubona ubumenyi butandukanye, haba mu gutanga amakuru, kwiga imyuga, gusabana n’abandi bakabafasha no kubona amasomo asanzwe nk’imibare n’andi.

Murekatete ati “Njye na bagenzi banjye icyo duteganya gukora ni ukubaka kiriya kigo kuko gikenewe n’Abanyarwanda ndetse n’abo mu bihugu duturanye. Tuzakora uko dushoboye dufatanyije ndetse tuzafatanya gushaka inkunga haba mu gihugu no hanze yacyo.”

Ngo bazabifatanya no gushaka abanyamuryango benshi no gushishikariza abasanzwemo gutanga imisanzu kugira ngo bereka Rotary Club International ikunze kubatera inkunga ko hari icyo yaheraho.

Ati “Ibindi tuzitaho ni ukubungabunga ibidukikije dutera ibiti, n’ibindi bikorwa tuzafatanya n’izindi club zirimo n’izo hanze twubaka amashuri y’abana, dutanga amazi ku baturage, gukomeza kwishyurira ubwisungane abatishoboye n’ibindi bikorwa.”

Yijeje ko abana baterwa inda bakiri bato nabwo bazagerageza kubitaho no kubafasha kubaho “tukabasubiza mu ishuri ku babishoboye, tukabashakira ubushobozi bubafasha no kurera abo bana mu kubafasha kumva ko ubuzima bwabo butahagaze.”

Rotary Club Kigali Mont Jali ni imwe mu matsinda agize umuryango mugari wa Rotary Club mu Rwanda umaze imyaka 22 ushinzwe, aho itanga inkunga zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’Abaturarwanda.

Ibikorwa byayo ibinyuza mu kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kuzamura ireme ry’uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha ababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

U Rwanda rubarizwa muri District 9150, aho rufite izo Club zirimo, Rotary Club Kigali-Mont Jali, RC Kigali-Doyen, RC Musanze Murera, RC Butare, RC Kigali-Gasabo, RC Kigali-Virunga na RC Bugoyi Ibirunga. Izo zose zibarizwa muri Rotary International aho uyu muryango mpuzamahanga ufite abanyamuryango barenga miliyoni imwe ku Isi.

Amafoto: Iturize Gisèle Marie Clémence