Ni ubushakashatsi bwamurikiwe abahagarariye ibigo by’ubwishingizi, Minisiteri zitandukanye zirimo; iy’ubuzima, iy’abakozi ba Leta n’umurimo, iy’imari n’igenamigambi, iy’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye.
Umuyobozi w’ishami rishinwe pansiyo, ibyago bikomoka ku kazi ndetse n’ikiruhuko cy’ababyeyi, Munyandekwe Oswald, yavuze ko u Rwanda rwari rugikoresha igitabo kirimo ingero z’ubumuga cya BOBI (Bareme Officiel Belge des Invalidites) cyashyizweho mu 1976.
Yagize ati “Kuba tugikoresha icyo gitabo kirimo ingero z’ubumuga, abaganga bacu arizo bakoresha ntabwo byari bihuye n’igihe kigezweho.”
Yavuze kandi ko nk’igitbabo cy’indwara zikomoka ku kazi cyakoreshwaga cyarimo indwara zigera kuri 20 ariko iki gishya kibazaba kirimo n’izindi nyinshi zirimo izaje nyuma y’uko igitabo cya mbere gikorwa.
Yagize ati “Abaganga bose bazakoresha igitabo gishya mu kugena iyo lisiti y’indwara nshya nka Sida, n’izindi nyinshi zaje nyuma y’iki gitabo kandi nazo zishobora gufata umukozi uri mu kazi.”
Yakomeje agira ati “Bisaba rero ko abaganga bamwe twita impuguke bazabona amahugurwa y’iki gitabo gishya, na lisite nshya y’izo ndwara.”
Munyandekwe yavuze kandi ko nyuma yo kumurikirwa ubu bushakashatsi kuri izi nyandiko ebyiri, harakurikiraho kuzishyikiriza Minisiteri y’Ubuzima ikazisuzuma zikabona gushyikirizwa Inama y’Abaminisitiri ari nayo izazemeza ikazishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko.
Dr. Hategekimana Juvénal wakoze kuri izi nyandiko yavuze ko urutonde rw’indwara zikomoka ku kazi rwakoreshwaga mu Rwanda ari urwo mu 1980, kandi rwariho indwara akenshi zijyanye n’abakora mu birombe.
Yakomeje agira ati “Igitabo kireba ubumuga ari amasosiyete y’ubwishingizi bakoreshaga ni inyandiko z’aba Bubiligi twakoreshaga kandi amategeko agenda agaruka muri icyo gitabo ni ay’u Bubiligi ntabwo ari ayacu.”
“Iki rero turi kumurika kizafasha kandi kizaba kiri mu ndimi ebyiri mu gihe ikindi twakoreshaga cyari mu gifaransa gusa bigatuma hari abatabasha kugikoresha.”
Abafite ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda bishimiye aya mavugurura yakozwe kuri izi nyandiko bahamya ko izariho mbere zatezaga impaka nk’uko byatangajwe na Ndayisaba Theodore uhagarariye MUA Insuarance Company mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Ubwo ibi bitabo bizaba byamaze kwemezwa hazashyirwaho amategeko abigenga ndetse bitaganyijwe ku nibura bizajya bivugururwa mu myaka ibiri hakagira indwara zongerwamo n’uburyo bwo kugena ingero z’ubumuga.
RSSB itangaza ko kugeza ubu abagera ku 2300 bahembwa na leta nyuma yo kugira ibyago bikomoka mu kazi birimo impanuka, indwara n’ubumuga butandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO