Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2018, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basaga 600 basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu birori byabereye ku cyicaro gikuru cy’iri shuri mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abarangije barimo ab’igitsinagore 367 n’abagabo 279 bize ubugeni, ivugururamibereho rigamije iterambere ry’abanyarwanda, gucunga umutungo no kwimakaza iterambere, abarezi babereye kurerera u Rwanda mu bumenyi n’ubumenyamuntu.
Harimo kandi abize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kubungabunga ibidukikije n’ingufu zisubira (Renewable Energy).
Padiri Nyombayire yavuze ko abarangije amasomo bahawe impamyabumenyi bagiye kuzana impinduka mu buzima bw’u Rwanda n’abanyarwanda, ahanini abihereye ku buhanga bahawe.
Yagize ati “Uyu munsi turishimira umusaruro ariko icyo twishimira kurushaho ni uko ari abanyabwenge, ni amaboko igihugu cyungutse kuko abo twigisha ntabwo ari ukugira ngo tuzabahe impamyabumenyi ku gipapuro ahubwo tubafasha guhinduka mu myumvire, mu mitekerereze no mu mikorere. Ubu bagiye gutuma u Rwanda rurushaho kuba rwiza.”
Yakomeje agira ati “Nshuti murangije amasomo, buri herezo ni intangiriro, ubu muribwira ngo murarangije ariko mu by’ukuri muratangiye”.
Mu myaka 12 iri shuri rimaze rishinzwe, ryagize kandi uruhare mu gutanga ubujyanama mu buhinzi n’ubworozi, gukanguriye abaturage isuku n’imirire myiza.
Iri shuri kandi ryashyize imbaraga mu bushakashatsi n’amasomo yo mu buryo bwa Iyakure ‘E-Learning’, banatanga kandi amahugurwa y’igihe gito y’indimi zirimo Igifaransa n’igiswahili.
Umuyobozi Mukuru wa Skol Rwanda, akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya UTAB, Ivan Wulffaert, yasabye abasoje amasomo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda na Afurika muri rusange.
Yagize ati “Mu buzima bwanyu muzahura n’abantu ibihumbi bitanu ariko bazababwira ibitandukanye. Mwe 646, musoje hano muzahindura ubuzima bw’abatuye u Rwanda na Afurika. Niba utekereza ko bigoye guhindura ubuzima bw’abantu 10, uri umwe, ibyo ni ukwibeshya.”
Yakomeje avuga ko byose ariko bazabigezwaho n’inshuti nziza ndetse n’abafasha beza, ati “Mugomba guhitamo inshuti nziza.”
Uwari uhagarariye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, Mutuyemariya Anastasie, urangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buhinzi n’ubworozi, yavuze ko ubumenyi bakuye muri iri shuri bitazaba amasigaracyicaro ahubwo bagiye kubikoresha mu kubaka igihugu.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO