Umushinga BCSM (Behavior Change and Social Marketing) ufatanyije n’umwe mu miryango Nyarwanda ARTCF (Association Rwandaise des Travailleurs Chrétiens Féminins) wateguye ubukangurambaga ku isuku n’isukura. Unafasha imiryango19 y’abasigajwe inyuma n’amateka.
Abashyigajwe inyuma n’amateka bahawe ibikoresho by’isuku. Aka Karere ni kamwe mu hakigaragara amazi adasukuye, bikaba ari nabyo bizana indwara zikomoka ku isuku nke nk’inzoka ndetse n’impiswi.
Uwizeye Grâce uhagarariye bamwe mu baterankunga bakoze iki gikorwa yavuze ko bagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti:”Rinda ubuzima bwawe n’umuryango wawe wita ku isuku; ugira amazi asukuye, intoki zisukuye n’umusarani usukuye.”
Yakomeje agira ati: “Aka Karere ntabwo kose karagerwamo n’amazi asukuye ahagije, ibi bituma bakoresha amazi y’ibinamba ndetse na Nyabarongo, ubu bukangurambaga bwari bugamije kubigisha uburyo bwo gusukura amazi bakoresheje imiti nka Pur na Sur’eau, kugira isuku muri rusange bifashishije “Kandagira ukarabe” ndetse n’agatanda k’ibikoresho byo mu gikoni (amasahani n’ibindi).
Buri rugo rugize uwo mudugudu rwahawe ibikoresho birimo umuti usukura amazi wa Sur’eau na PUR, indobo, ijerikani, umwuko n’igitambaro bikoreshwa mu gusukura amazi. Buri rugo kandi rwahawe umusanzu mu kubaka agatanda k’amasahani na kandagira ukarabe.
Ntakirushimana Jaques, umwe mu baturage, wari usanzwe akoresha iyi miti isukura amazi yagize ati: “ Jye uyu muti wa “sur’eau” mbere sinawuhaga agaciro kuko numvaga bambwira ko wongera indwara ariko aho nahuguriwe ngatangira kuwukoresha, ubu abana banjye sinkibajyana kwa muganga kubera impiswi uko bwije n’uko bukeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Murwanashyaka Oscar yatangarije IGIHE ko nabo nk’Umurenge biyemeje kwicamo amakipe 4, bakazajya basura buri kagari kugirango bashyigikire ubwo bukangurambaga kw’isuku n’isukura.
Ruzindana Sam, ushinzwe isuku n’isukura ku rwego rw’Akarere yavuze ko 90% z’indwara z’abana bari hasi y’imyaka 5 zituruka ku isuku nke abasaba guharanira kugira isuku.
Amwe mu mafoto:
Foto:Nyirabera C.



















TANGA IGITEKEREZO