Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bahagurukiye kurwanya imirire mibi, ibiza n’isuku nke mu dusozi ndatwa two mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nkundayezu Valens umwe mu baturage bakoze akarima k’igikoni arasobanura uburyo kabafitiye akamaro, avuga ko ari ingenzi cyane kuko kagoboka umuryango mu kuwushakira imboga. Yavuze ko mbere wasangaga abategarugori babura imboga zo guteka ariko ubu ntibikibaho.
Mukabalisa Félicité, umuhuzabikorwa bya Croix-Rouge y’u Rwanda mu karere ka Burera yavuze ko agasozi ndatwa katekerejwe mu kugira ngo abaturage bafashwe kwikemurira ibibazo bibabangamira mu mibereho yabo. Yasobanuye ko mu karere ka Burera bashyize imbere isuku n’isukura ni ukuvuga gusukura aho abantu batuye, ku mubiri, isuku y’ibikoresho ndetse bakibuka buri gihe gukoresha kandagira ukarabe. Yavuze kandi ko isesengura ry’ibibazo ryagaragaje ko mu karere kabo haboneka ibiza bityo bakaba bakangurirwa kubungabunga ibidukikije batera ibiti, banafata amazi y’imvura.
Yasobanuye kandi ko mu dusozi ndatwa twa Burera bashyize imbere gahunda y’imirire iboneye akaba ari yo mpamvu hakozwe uturima tw’igikoni ndetse abaturage batozwa guhinga imbuto. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage yishimiye ubufatanye abayobozi b’ubutegetsi bwite bwa Leta babagaragariza kuko buri gihe baba hafi abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda.
Prezida wa Croix-Rouge mu karere ka Burera Bwana NIYONSENGA Pierre Célestin avuga ko nyuma y’isesengura ry’ibibazo ryakozwe basanze bafite ikibazo cy’isuku nke n’imirire mibi. Ibyo rero bagerageje kubikemura. Bwana Niyonsenga asobanura ko Croix-Rouge y’u Rwanda yabafashije iha abatishoboye amatungo magufi. Yavuze ko iherutse kubaha intama 140, bakaba ari zo bahisemo kubera ko ziberanye na kariya karere kandi zikaba zunguka vuba.
Nkusi Jean Bosco, umukorerabushake ushinzwe ibiza mu rwego rw’igihugu yasobanuye ko abakorerabushake ari bo ngufu Croix-Rouge y’u Rwanda ifite. Yashimye uburyo ubuyobozi n’abaturage bitabiriye ibikorwa by’agasozi ndatwa. Yasobanuye kandi ko mu gasozi ndatwa hibandwa ku buzima kubera ko ari bwo bw’ibanze. Yagarutse ku biza bikunze kuboneka muri Burera avuga ko hari abantu bahuguwe bagomba kujya babasobanurira ibijyanye n’ikarita y’ibiza y’akarere kabo, ibyo bikazatuma bashobora kubyirinda.
Nyirantereye Edissa, umwe mu baturage bitabiriye inama yagiriwe n’abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda ahamya ko byamufashije cyane kuko yahinze imboga ndetse asagurira amasoko ashobora kwikenura agura ibikoresho byo mu rugo atagiraga. Avuga ko yahinze ibinyomoro bimufitiye akamaro cyane ndetse n’abaturanyi bakaba baza kumwigiraho. Yavuze ko mu byo yitaho cyane ari isuku kuko ari isoko y’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO