00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denmark: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Mbarushimana cyo kutoherezwa mu Rwanda

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 22 March 2013 saa 04:12
Yasuwe :

Mbarushimana Emmanuel waburanaga asaba kutoherezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi akurikiranyweho, yatsinzwe mu rubanza rw’ubujurire yaburanaga i Copenharg asaba kutoherezwa mu Rwanda.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Copenhag rwashimangiye icyemezo cy’Urukiko rw’iremezo cyo mu Gushyingo umwaka ushize rwavugaga ko kohereza Mbarushimana bikurikije amategeko.
Mbarushimana, umwarimu ubu ufite imyaka 50, ngo ntiyashoboye kugaragariza urukiko ko adashobora guhabwa (…)

Mbarushimana Emmanuel waburanaga asaba kutoherezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi akurikiranyweho, yatsinzwe mu rubanza rw’ubujurire yaburanaga i Copenharg asaba kutoherezwa mu Rwanda.

Urukiko rw’Ubujurire rwa Copenhag rwashimangiye icyemezo cy’Urukiko rw’iremezo cyo mu Gushyingo umwaka ushize rwavugaga ko kohereza Mbarushimana bikurikije amategeko.

Mbarushimana, umwarimu ubu ufite imyaka 50, ngo ntiyashoboye kugaragariza urukiko ko adashobora guhabwa ubutabera nyabwo mu Rwanda nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafarabsa AFP bibitangaza.

Urukiko rwongeyeho ko koherezwa mu Rwanda kwe kuzagendera ku masezerano y’uburenganzira bwa muntu y’i Burayi.

Mbarushimana uvuga ko ari umwere yabaye muri Denmark mu myaka 12 ishize. Afite umugore n’abana bane, mu mwaka wa 2008 hakaba ari ho u Rwanda rwari rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda cyangwa se ubucamanza bwa Denmark bukamucira urubanza ku byaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubuyobozi bwa Denmark bwiyemeje kumuburanisha, ariko busanga amategeko y’iki gihugu ataburanisha icyaha cya Jenoside. Kuva icyo gihe bwamushinje ibyaha by’ubwicanyi birimo guhamagarira abantu gukora Jenoside, icyemezo cy’urukiko kikaba kije gikurikira ko muri Gashyantare 2012 u Rwanda rwari rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda.

Kugeza ubu Mbarushimana yahakanye koherezwa mu Rwanda no kuburanishwa na Denmark ku byaha by’ibwicanyi. Icyaha cy’ubwicanyi yashinjwaga na Denmark cyabaye gisubitswe kugeza muri Kamena uyu mwaka, kugira ngo hategerezwe ibyemezo by’inkiko ku koherezwa mu Rwanda kwa Mbarushimana waburanye muri Denmark waburanye yitwa "A".

Ku ruhande rw’u Rwanda, Siboyintore Jean Bosco ushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bari hanze y’u Rwanda; yabwiye IGIHE ko nubwo Mbarushimana agifite amahirwe yo gukomeza kuburana (kuzajurira mu Rukiko rw’Ikirenga) hari icyizere ko byanze bikunze uru rukiko na rwo rwazemeza ko yoherezwa mu Rwanda.

Mbarushimasna Emmanuel yabaye Umugenzuzi w’amashuri mu cyari Perefegitura ya Butare. Ashinjwa ibyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye.

Kugeza ubu hari aboherejwe mu Rwanda bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, nka Bandora Charles uheruka koherezwa na Norvege, Dr Mugesera Leon woherejwe na Canada na Jean Uwinkindi woherejwe n’Urukiko rwa Arusha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages