00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Glory Secondary School”: Buri gitondo baganirizwa ku bubi bw’ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 13 March 2013 saa 04:16
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amashuri cya Glory Secondary School giherereye mu mujyi wa Kigali buratangazako buri gitondo baganiriza abanyeshuri bayobora ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo mbere yo gutangira amasomo.
Ibi Uwamungu Kagenza Jean de Dieu umuyobozi w’iki kigo, yabitangaje kuwa 11 Werurwe 2013, ubwo inzego za Polisi y’Igihugu zasuraga iki kigo mu rwego rwo gukangurira abahiga kwiringa ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.
Umuvugizi wa Polisi Y’u Rwanda Supt. Theos Badege yavuze (…)

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amashuri cya Glory Secondary School giherereye mu mujyi wa Kigali buratangazako buri gitondo baganiriza abanyeshuri bayobora ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo mbere yo gutangira amasomo.

Ibi Uwamungu Kagenza Jean de Dieu umuyobozi w’iki kigo, yabitangaje kuwa 11 Werurwe 2013, ubwo inzego za Polisi y’Igihugu zasuraga iki kigo mu rwego rwo gukangurira abahiga kwiringa ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.

Umuvugizi wa Polisi Y’u Rwanda Supt. Theos Badege yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kwita ku rubyiruko, rwaba urwize n’urutarize.

Badege yasabye ababyeyi, abayobozi na buri wese mu mudugudu kwegera urubyiruko akarukangurira kwirinda ibyo biyobyabwenge byaba byiza hakanifashisha inzego z’umutekano.

Abanyeshuri biga kuri Glory Secondary School bavuze ko bazi ibibi by’ibiyobyabwenge kuko mu nzira aho bagenda banyura babona urubyiruko rufata ibyo biyobyabwenge, ngo niyo mpamvu bashinze “club” yo kubirwanya muri icyo Kigo, bagakangurira bagenzi babo kutifatanya n’abo basanze mu nzira babinywa, ahubwo bakabakangurira kubireka, cyane ko usanga ababifata batuma byitirirwa urubyiruko rwose muri rusange, kandi atari byo nk’uko Nsengiyumva Placide na Usanase Malikia bahagarariye iyi “club” babyemeje.

Ibiyobyabwenge byakunze kuvugwa mu rubyiruko aho benshi mubagaragaweho kubikoresha bajyangwa kukororerwa mu kigo cy’Iwawa uho usanga bamwe mu bataye amashuri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages