Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Sebudandi Grace na bagenzi be biga mu Ishuri ry’Imari n’Amabanki rya SFB, bihurije hamwe bakora itsinda ryitwa “Gira Impuhwe” rifasha abana b’imfubyi n’abatishoboye.
Gira Impuhwe rizakomeza guhurizwamo abafite umutima wo gufasha bo hirya no hino, rikavuga ko rizajya risura abana ribashyiriye ibyo kurya no kwambara rinabaganirize.
Uhagarariye iri tsinda akaba n’umuhanzi Sebudandi uzwi ku izina rya Gaga Grace, avuga ko batangiye ibi bikorwa ku buryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe uyu mwaka basuye abana batishoboye mu Murenge wa Ndera ubwo batangiriraga gushakisha abana bataye amashuri kubera ibibazo nk’ibi.
Sebudandi avuga ko Gira Impuhwe ari “Itsinda rizajya ryita ku bana baturuka mu miryango ikennye cyane ku buryo batabasha kubonerwa ibyangombwa byose bakenera.” Yongeraho ko ai bwo bgitangira, ariko ngo bizeye ko Imana izabagura bigatanga umusaruro ukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO