00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihano Victoire Ingabire yahawe kiramukwiriye - Karugarama

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 1 November 2012 saa 03:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama, avuga ko igihano Ingabire Umuhoza Victoire yahawe kimukwiye.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, yavuze ko nka Minisitiri cyangwa undi muntu uwo ari we wese nta wukwiye kwivanga mu mirimo y’abacamanza ari na byo byabaye, aha akaba yarasubizaga ku cyaba cyaratumye Ingabire ahabwa igihano kingana n’icyo yahwe.
Yagize ati “Ingabire yari yashinjwe ibyaha bitandatu, bine muri byo basanze bitamuhama yahamwe n’ibyaha bibiri kandi (…)

Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama, avuga ko igihano Ingabire Umuhoza Victoire yahawe kimukwiye.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, yavuze ko nka Minisitiri cyangwa undi muntu uwo ari we wese nta wukwiye kwivanga mu mirimo y’abacamanza ari na byo byabaye, aha akaba yarasubizaga ku cyaba cyaratumye Ingabire ahabwa igihano kingana n’icyo yahwe.

Yagize ati “Ingabire yari yashinjwe ibyaha bitandatu, bine muri byo basanze bitamuhama yahamwe n’ibyaha bibiri kandi bikomeye, ubunndi mu bihe bisanzwe bakagombye kuba bakubye kabiri cyangwa no kurenza ; abavuga ko urukiko rwagize inkoni izamba ibyo ni ibitekerezo byabo nakwirinda gucira abacamanza urubanza.”

Abajijwe ko abacamanza bataba barategetswe gufata imyanzuro ku bihano bigomba guhabwa Ingabire, Karugarama yavuze ko abo ari babandi bihaye gucira imanza u Rwanda.

Yabivuze agira ati “Ibi ni agahumamunwa, umuntu kwicara hariya akavuga ko abacamanza batigenga ni igitutsi gikomeye cyane, urubanza rwabaye ku mugaragaro ; ubwo se Leta yabwira umucamanza ngo genda ukore utya yaba ari Leta ya he? Biriya bavuze twari tubyiteguye ahubwo iyo batabivuga byari ku dutangaza.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages