00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Kanama 2012 ryagombye kutibagirana mu Banyarwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 14 July 2012 saa 01:28
Yasuwe :

Ibi bi ibyagarutsweho ubwo abazahugu abakarani b’ibarura bari bari mu mahugurwa mu Karere ka Muhanga. Ni mugihe ibikorwa bibanziriza ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire bikomeje.
Ubu igice kirimo gusozwa n’icyo guhugura abazahugura abakarani b’iki gikorwa. Mu Karere ka Muhanga aya mahugurwa yagenewe abagera kuri 206 yatangiye ku itariki ya 3 asozwa kuri uyu wa 14 Nyakanga 2012. Abahugurwa baziyongera ku bandi 55 bahuguwe mbere.
Kugira ngo iki gikorwa kizagende neza nta (…)

Ibi bi ibyagarutsweho ubwo abazahugu abakarani b’ibarura bari bari mu mahugurwa mu Karere ka Muhanga. Ni mugihe ibikorwa bibanziriza ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire bikomeje.

Ubu igice kirimo gusozwa n’icyo guhugura abazahugura abakarani b’iki gikorwa. Mu Karere ka Muhanga aya mahugurwa yagenewe abagera kuri 206 yatangiye ku itariki ya 3 asozwa kuri uyu wa 14 Nyakanga 2012. Abahugurwa baziyongera ku bandi 55 bahuguwe mbere.

Kugira ngo iki gikorwa kizagende neza nta kwibeshya Abanyarwanda barasabwa kutagira icyo bibagirwa ku baraye mu rugo rwabo mu ijoro fatizo ry’ibarura ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Kanama.

Aganira na IGIHE, Ruterana Baudouin, Umuhuzabikorwa w’iri barura mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko imyiteguro irimbanyije ku buryo abazahugura abakarani baryo bamaze guhugurwa. Abahugurwa ngo bakoreshejwe isuzuma bagaragaza ko baryumvise biciye mu manota babonye harimo n’ababonye agera kuri 99 ku ijana.

Mu rwego kandi rw’aho bageze muri iyo myiteguro ngo nta bibazo bishobora kuzaboneka muri icyo gikorwa nk’uko Ruterana yakomeje abitangaza, kuko ngo abaturage basabwa gutanga amakuru nyayo y’ukuri kugira ngo agenderweho mu igenamigambi ribafitiye akamaro.

Igikorwa cy’ibarura rusange mu Rwanda kigiye gukorwa ku nshuro ya kane nyuma yo mu myaka ya 1978, 1991 na 2002 amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye avuga ko byibura rikorwa nyuma y’imyaka 10. Iki gikorwa kizatangira ku wa 16 Kanama kigasozwa ku wa 30 z’uko kwezi kizatwara amafaranga agera kuri miliyari 16 n’igice. Ibizavamo bikazatangarizwa Abanyarwanda nyuma.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages