Imiryango isaga 20 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo yasezeranye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2012.
Abasezeranye baturutse mu kagari ka Musezero n’aka Ruhango, bakaba batangarije IGIHE ko kudasezerana mbere byatewe n’amikoro make.
Abajijwe impamvu yifuje gusezerana nyuma y’umwaka ashatse umugore, Kamana Dieudonée yavuze ati ”Umugore mutasezeranye ntiwamwita uwawe, bashobora kumugutwara.” Yongeyeho ati”Umwana araharenganira kuko umubyeyi wese akurura yishyira, umwana akabura umwitaho.”
Kamana na bagenzi be bavuze ko zimwe mu nzitizi zituma abantu badasezerana ari amikoro make mu gihe ubukwe bw’iki gihe bemeza ko buhenze.
Uwabarezi Clementine wasezeranye n’umugabo we bamaranye umwaka, yavuze ko gusezerana bimuhesheje agaciro mu muryango yashatsemo.Yongeyeho ati ”Byongeye kunyereka ko umugabo wanjye ari jye yahisemo, akaba akinkunda”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero kabereyemo uyu muhango, Uwera Thereza, yavuze ko ikibazo cy’amikoro hari abagifite ariko avuga ko ikibazo cy’imyumvire ari cyo gikomeye.
Yavuze ko akurikije ibibazo yakira asanga hari abagabo banga gusezerana kuko abagore babo babyara abakobwa gusa, bakavuga ko ari uguca umuryango.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricie, yavuze ko bifuza gusezeranya imiryango 80 kubushake, ariko avuga ko bitoroshye kuko hari abatinda kumva ikiza cyo gusezerana.
Murekatete kandi yavuze ko umurenge ari wo uteganya ibyo kwakiriza abaje gusezerana, kugira ngo n’abadafite ubushobozi batazabura uko basezerana. Yongeyeho ko gahunda yo gushishikariza abandi gusezerana ikomeje, kuko avuga ko bigabanya itotezwa rikunze gukorerwa abana n’abagore mu miryango itarasezeranye.



















TANGA IGITEKEREZO