Imwe mu ntego z’ubuyobozi bushya bw’Umuryango Rusange w’Abanyeshuri biga muri INILAK ari wo INILAKSU, ni ugushyira imbaraga mu kwigisha abanyeshuri kwihangira umurimo bakajya basoza amashuri batanga akazi aho kugashaka.
Ibi byatangajwe nyuma y’umuhango wo kurahira kw’abayobozi bashya barangajwe imbere na Perezida Ndindabahizi Eliab wasimbuye Bizimana Jean Bosco.
Nk’uko komite icyuye igihe ibitangaza, ngo hari byinshi yagejeje ku basaga ibihumbi 5500 bigaga muri INILAK.
Ubusanzwe intego z’uyu muryango ni uguharanira inyungu rusange z’abanyeshuri, kugaragaza guhanda z’abanyeshuri, iz’ikigo n’iza Leta, gufatanya n’Ubuyobozi bw’ikigo hamwe no gukemura ibibazo by’abanyeshuri.
Avuga ku ngamba z’ubuyobozi bushya, Perezida Ndindabahizi Eliab ati ”Icya mbere kizitabwaho ni ukugira uburezi bufite ireme dufatanyije n’abanyeshuri, ubuyobozi n’abarimu tugaca umuco wo kumva ko uburezi butangwa na mwarimu gusa; abanyeshuri bakikorera ubushakashatsi. Tuzanabakangurira kwihangira umurimo ku buryo abarangiza hano bazajya batanga akazi batiriwe bajya kugasaba.”
Gusa abayobozi b’abanyeshuri muri INILAK bavuga ko imbogamizi bahura na zo harimo iy’amafaranga bitewe n’ingengo y’imanari nto, kuba bafite byinshi byo gukora byivanga n’amasomo bigatera imbaraga nke ku ruhande rumwe n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO