00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabarondo: Ubujura bugeze aho kwibwa ’ekuteri’ ziri mu matwi

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 15 October 2012 saa 10:28
Yasuwe :

Mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, haravugwa ikibazo cy’ubujura bugeza n’aho bakura ekuteri (ecouteurs) mu matwi y’umuntu bakazitwarana na telefoni.
Uwitwa Dancilla wibwe mu ijoro ryo ku wa mbere ushize, ati “Umujura nka saa sita z’ijoro yaje mu cyumba cya Mama, avuyemo aza mu cy’iwanjye, atwara imyenda y’umwana na telefoni.”
Ikibazo cy’ubujura abatuye muri uyu murenge bavuga ko kimaze gufata indi ntera. Mazimpaka Grace, ni umwe mu batuye Kabarondo. Avuga ko bakekeranya ko aba (…)

Mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, haravugwa ikibazo cy’ubujura bugeza n’aho bakura ekuteri (ecouteurs) mu matwi y’umuntu bakazitwarana na telefoni.

Uwitwa Dancilla wibwe mu ijoro ryo ku wa mbere ushize, ati “Umujura nka saa sita z’ijoro yaje mu cyumba cya Mama, avuyemo aza mu cy’iwanjye, atwara imyenda y’umwana na telefoni.”

Ikibazo cy’ubujura abatuye muri uyu murenge bavuga ko kimaze gufata indi ntera. Mazimpaka Grace, ni umwe mu batuye Kabarondo. Avuga ko bakekeranya ko aba babiba bashobora no kuba batera imiti, kuko hari umuntu baherutse kwiba telefoni na ekuteri zayo zari ziri mu matwi ye ari nijoro.

Ubu bujura bwiganjemo ubukorerwa mu ngo nijoro, nk’uko Alexis utuye mu Kagali ka Kabajwa akaba anashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Kagali ka Rusera abivuga. Ati “Baje ari nijoro bantwara igare rya siporo, telefoni, imiguro ibiri y’inkweto, basaka imfunguzo z’ibiro barazitwara, n’izo mu rugo barabijyana.”

Abaturage bavuga kandi ko ababiba ari nk’abishyize hamwe bakajya bakora uyu mwuga utaramara igihe kinini ukorwa, kuko ngo ibi bikorwa byakajije umurego mu byumweru nka bitatu biheruka muri Kabarondo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages