00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda yemera amakosa yakozwe mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta

Yanditswe na

Jean Damascene Niyitegeka

Kuya 25 October 2012 saa 09:13
Yasuwe :

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2012, Ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bwatanze ibisobanuro muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) maze bwemera amakosa yakozwe mu micungire y’imari ya Leta nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.
Ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bwemera ko habaye amakosa mu micungire y’imari ya Leta, icyakora bukavuga ko ahanini byatewe na zimwe mu mpapuro zigaragaza imicungire y’umutungo (…)

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2012, Ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bwatanze ibisobanuro muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) maze bwemera amakosa yakozwe mu micungire y’imari ya Leta nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bwemera ko habaye amakosa mu micungire y’imari ya Leta, icyakora bukavuga ko ahanini byatewe na zimwe mu mpapuro zigaragaza imicungire y’umutungo zitabashije kuboneka igihe umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakoraga iri genzura.

Dr Ndushabandi Desire, umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe imari, yagize ati “ zimwe mu mpapuro zigaragaza ikoreshwa ry’iyi mari ntizabonekeye igihe cyane ko aba ari na nyinshi ziboneka igenzura ryarangiye.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda buvuga ko ubu bwashyizeho ingamba zo kurwanya aya makosa, zirimo uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho bwo kumenya buri gikorwa gikozwe kikabikwa ku buryo burambye bityo uburyo bw’impapuro bugasezererwa ndetse no gukora igenzura hamenyekana buri munsi uko umutungo wakoreshejwe rikoroha.

Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Silas Lwakabamba, yijeje Komisiyo ko amakosa yakozwe yose ubu ari gukosorwa ku buryo mu igenzura ry’ubutaha atazongera kugaragara cyane ko yavuze ko n’abakozi yagaragayeho bihanangirijwe.

Muri iyi Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta hagararamo amakosa agera kuri 40 yakozwe na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Muri yo agera ku 10 ni ajyanye n’icungamutungo (Comptabilite).

Perezida wa PAC Hon. Juvenal Nkusi, avuga ko ibi bitumvikana mu gihe abacunga umutungo muri iyi Kaminuza baba bafite ubumenyi buhagije muri uyu mwuga. Ikindi kitumvikana nk’uko bitangazwa na komisiyo, ni uburyo amakosa yagaragaye muri Raporo zashize agenda agaruka.

Amakosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yiganje mu itangwa ry’amasoko, kwishyura amafaranga y’ishuri ndetse n’ikinyuranyo kinini hagati y’amafaranga yagaragajwe mu mpapuro n’ari kuri Konti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages