00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali:Abaguverineri b’amabanki y’ibihugu bariga uko bahuza imikorere

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 17 October 2012 saa 12:33
Yasuwe :

Abayobozi b’amabanki yo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, batangiye guhabwa amasomo agamije guhuza imikorere nk’uko Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa 15 Ukwakira 2012.
Abo bayobozi b’amabanki uko ari 46 bakora mu byiciro bitandukanye bikorera muri banki nkuru z’ibihugu baturukamo, bazahabwa amasomo ajyanye n’uburyo banki z’iki gihe zigomba gukoramo bashingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.
Afungura aya masomo azamara ibyumweru bitatu, (…)

Abayobozi b’amabanki yo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, batangiye guhabwa amasomo agamije guhuza imikorere nk’uko Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa 15 Ukwakira 2012.

Abo bayobozi b’amabanki uko ari 46 bakora mu byiciro bitandukanye bikorera muri banki nkuru z’ibihugu baturukamo, bazahabwa amasomo ajyanye n’uburyo banki z’iki gihe zigomba gukoramo bashingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Afungura aya masomo azamara ibyumweru bitatu, umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver yavuze ko hari ibyo u Rwanda ruzigisha ibindi bihugu kandi na rwo rukiga ibindi.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko aya masomo azongera ireme ry’ubucuruzi bahereye ku buryo buhamye bwo kwimura amafaranga ava muri banki yerekeza mu yindi, no gushyiraho umurongo umwe w’imikorere y’amabanki yo mu Karere mu rwego rwo koroshya ubucuruzi n’ingendo.

Bazasuzuma kandi uburyo bugezweho bukoreshwa mu kwishyura ibicuruzwa, no kubika amakuru yo muri banki bikazatuma ubucuruzi mpuzamahanga bugerwaho neza kandi vuba.

Gatete akomeza avuga ko imikorere ya banki zo muri iki gihe itandukanye n’iya kera, kuko ikoranabuhanga isi igezeho risaba ko amabanki y’ibihugu ahora asangira ibitekerezo.

Gatete avuga ko amabanki y’ibihugu agomba kumenya ikoranabuhanga kuko ari yo acunga izindi banki, kandi igihombo cya banki imwe kigira ingaruka kuri banki zose.

Amasomo nk’aya atanzwe ku nshuro yayo ya 19 kuva EAC ibayeho mu 1970, ikaba inshuro ya gatatu atanzwe nyuma y’aho u Rwanda rwinjiriye muri uyu muryango.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages