00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yatawe muri yombi na Polisi ubwo yari amaze kugura imbunda

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 8 July 2012 saa 01:58
Yasuwe :

Kuri Station ya Polisi i Nyamirambo hafungiye umugabo ukurikiranyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, akaba yarafatiwe i Nyabugogo amaze kuyihabwa na mugenzi we, ku itariki ya 7 Nyakanga 2012.
Uyu mugabo wafashwe yitwa Ntibaringanira Félecien w’imyaka 32, asanzwe akora akazi ko gusoresha mu isoko ryo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Nyagatare, yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa pistoli, nyuma yo kuyikodeshwa ibihumbi ijana n’umugabo utuye ku Muhima i Kigali, kuko (…)

Kuri Station ya Polisi i Nyamirambo hafungiye umugabo ukurikiranyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, akaba yarafatiwe i Nyabugogo amaze kuyihabwa na mugenzi we, ku itariki ya 7 Nyakanga 2012.

Uyu mugabo wafashwe yitwa Ntibaringanira Félecien w’imyaka 32, asanzwe akora akazi ko gusoresha mu isoko ryo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Nyagatare, yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa pistoli, nyuma yo kuyikodeshwa ibihumbi ijana n’umugabo utuye ku Muhima i Kigali, kuko yashakaga kuyicisha umugabo bari bafitanye amakimbirane.

Ntibaringanira avugako ko yashakaga kwica umugabo bigeze gukorana ikimotari, ariwe Habiyambere Gilbert, kuko akunze kumukubita no kumuca ibisebe, amuziza gukeka ko yaba yaramutwariye umugore. Ntibanyurwa avuga ko yakubiswe inshuro nyinshi acika n’ibisebe, kuburyo byatumye ageza Habiyambere Gilbert mu nzego za Polisi, nuko Gilbert aza gufungurwa ku mbabazi yagiriwe na Ntibaringanira.

Bityo rero ntibaringanira aragira ati: “Nabonye agiye kuzanyica nabi, mpitamo gushaka umuntu naha ibihumbi ijana akantiza imbunda nkazayimuha ndangije kuyikoresha”. Nyamara kandi Ntibanyurwa avuga ko atari azi gukoresha imbunda, akongeraho ati: ”Nashakaga kumukanga gusa”. Ariko kandi ngo hari abamugiraga inama ko azabona uyimwigisha.

Ageze i Kigali, Ntibaringanira yahuye na mugenzi we tutavuga amazina ku bw’iperereza, bahurira i Nyabugogo mu nzu ya Mirimo, maze Ntibanyurwa atanga ibihumbi ijana ahabwa imbunda ye, bagisohoka arafatwa, ariko mugenzi we babura aho anyuze.

Ntibanyurwa aramutse ahamwe n’icyaha ashobora guhabwa igifungo cya burundu, nkuko bitangazwa n’Umuvugizi wa polisi y’Igihugu Supt Theos Badege, ashingiye ku ngingo y’140 y’itegeko ry’u Rwanda rihana ibyaha. Yongeraho ko icyaha cyo gutunga imbunda kiri mu byaha bihanwa cyane, bityo uwamugurishije iyo mbunda nawe azakurikiranwa ku ifatanyacyaha.

Ikindi kandi Badege yagize ati : “ Umuntu warenganijwe ntagomba kwihanira, akwiriye kwegera ubutabera bukamurenganura, kuko ufashwe ashaka kwihorera arahanwa bikomeye”.

Kugeza ubu kandi Badege avuga ko nta mpamvu yatuma umuntu atunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ati: ”Umutekano urahari kandi gutunda imbunda birashoboka iyo wabisabiye uburenganzira mu nzego zibishinzwe”.

N’ubwo umubare w’abatunze imbunda kugiti cyabo utabashije guhita umenyekana, ariko Supt Theos Badege avugako iyo ubisabye bakabona ubikwiriye uhabwa amahugurwa, ububiko bw’imbunda, ndetse ukajya ukorerwa igenzura kugirango inzego zibishinzwe zimenye ko imbunda uyikoresha icyo wayisabiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages