00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara umwana yishwe n’amashanyarazi

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 15 November 2012 saa 05:19
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo, umwana w’imyaka 12 yitabye Imana yishwe n’amashanyarazi yamufashe ari mu nzira.
Nyiransabimana Bonifilida, nyina wabo wa nyakwigendera wari waramuzanye kumurera, yatangarije IGIHE ko mu masa kumi n’ebyiri z’igitondo ubwo uwo mwana yarimo agenda, yanyereye ari mu kayira kanyura hepfo y’aho batuye, agwa ku mabati arimo umuriro y’uruzitiro rw’ikindi gipangu, umuriro uhita umufata.
Akomeza atangaza ko yaje gutabarwa n’umuturabnyi ariko (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo, umwana w’imyaka 12 yitabye Imana yishwe n’amashanyarazi yamufashe ari mu nzira.

Nyiransabimana Bonifilida, nyina wabo wa nyakwigendera wari waramuzanye kumurera, yatangarije IGIHE ko mu masa kumi n’ebyiri z’igitondo ubwo uwo mwana yarimo agenda, yanyereye ari mu kayira kanyura hepfo y’aho batuye, agwa ku mabati arimo umuriro y’uruzitiro rw’ikindi gipangu, umuriro uhita umufata.

Kuri ayo mabati niho uwo mwana yafatiwe n'umuriro bimuviramo urupfu

Akomeza atangaza ko yaje gutabarwa n’umuturabnyi ariko biba iby’ubusa.

Ati “Umudamu w’umuturanyi yaje kumutabara ahita akupa umuriro, amukuraho amujyana kwa muganga, ariko biba iby’ubusa yari yamaze kwitabaImana.”

Nyina wabo wa nyakwigendera asaba ko yafashwa gushyingura uwo mwana, kuko we kugeza ubu nta n’urutoboye afite.

Ati “ndifuza ko bamushyinguza, nta n’igiceri cya atanu mfite kandi nyuma nzakurikirana ubwo burangare, kuko umuriro ni uwo gushyira mu mazu ntabwo ari uwo gushyira mu nzira, kuko nyir’amazu yari abizi, yabibonaga kuko insinga zari mu nzu yaguye, ari nazo zikora kumabati yo kunzira, bagomba kundenganura bakareba uko babigenza.”

Ubwo IGIHE cyahageraga insinga zashyiraga umuriro muri ayo mabati zari zamaze gukurwaho. Nyamara ngo uwahahitaga wese agakora kuri ayo mabati umuriro wamufatanga kubera izo nsinga.

Kugeza ubu nyir’amazu witwa Bayisenge Simon, utuye mu Karere ka Muhanga ntari kuboneka kuri telefone.

Nyakwigendera witwaga Ntakirutimana Daniel yavutse mu 2000.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages