00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubera amakimbirane, umugore we yamennye ibanga ry’uko akora impapuro mbimbano

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 13 September 2012 saa 12:51
Yasuwe :

Nahimana Emmanuel w’imyaka 32 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukora impapuro mpimbano na permis, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamirambo, ibi byaturutse ku mugore we wamennye ibanga, kubera amakimbirane bari bafitanye.
Nahimana usanzwe akora umwuga wo gucuruza inkweto, yigeze kwigisha amategeko y’umuhanda i Kamembe muri Auto-ecole ibyo bituma abantu bamugirira icyizere, nibwo yatangiye kujya abeshya abantu bafite provisoire ko azabafasha kubona permi badakoze ikizamini (…)

Nahimana Emmanuel w’imyaka 32 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukora impapuro mpimbano na permis, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamirambo, ibi byaturutse ku mugore we wamennye ibanga, kubera amakimbirane bari bafitanye.

Nahimana usanzwe akora umwuga wo gucuruza inkweto, yigeze kwigisha amategeko y’umuhanda i Kamembe muri Auto-ecole ibyo bituma abantu bamugirira icyizere, nibwo yatangiye kujya abeshya abantu bafite provisoire ko azabafasha kubona permi badakoze ikizamini nabo bakamwishyura.

Uyu mugabo yatangaje ko yakaga abaturage ibihumbi 10,000 byo kwiyandikisha akaba yari amaze kwakira amafaranga angana n’ibihumbi 350,000 y’abantu batandukanye, afatwa yari afite impushya zo gutwara ibinyabiziga by’agateganyo (provisoires) z’abaturage icumi, lisiti mpimbano 2 z’abatsinze ibizamini bya permis, kashe (cachet) mpimbano ya Traffic Police na resi za Rwanda Revenue z’abakeneye gukora ibizamini bya provoire na definitif, ibi byamenyekanye biciye ku mugore we bari bamaze iminsi batumvikana, kubera ibibazo bwite maze ahitamo kurega umugabo we.

Nahimana yavuze ko uyu murimo w’ubwambuzi bushukana bwo kubeshya abantu ko azabaha permis yawutangiye hashize umwaka n’amezi, ariko akaba nta muntu n’umwe yari yarahaye permis bose yababwiraga ko zitarashoboka, ndetse yanumvaga ko azakomeza kubikora amaherezo akazacika akajya mu kindi gihugu kuko ntiyabikoraga muri Kigali gusa.

Umuvugizi wa Polisi Spt Theos Badege yavuze ko abaturage bagomba kwirinda abantu nk’aba, kuko uramutse ufashwe ufatwa nk’umufatanyacyaha, yongera gushishikariza abantu kujya bagana amashuri ya Auto-ecole n’inzego za Polisi zikabibafashamo.

Bimwe mu byafashwe

Akomeza avuga ko icyaha nk’iki cyo kwigana impapuro za Leta kiba gikomeye, kuko gihanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’amande ashobora kugera kuri miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages