Mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yateranye ku ya 12 Kanama 2012, Abajyanama b’Umujyi wa Kigali, biyemeje gutanga umusanzu ungana n’a mafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda mu kigega cyitwa “Agaciro Development Fund” ku giti cyabo.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali Dr. Sebashongore Dieudonne yagize ati “Nk’abahagarariye abaturage b’Umujyi wa Kigali, twasanze ari ngombwa ko iki gikorwa tukigira icyacu kandi tugatanga urugero ku baturage”.
Dr. Sebashongore yatangaje ko iyi ari intagiriro ko buri wese uko yishoboye azakomeza atanga umusanzu.
Ikigega “Agaciro Development Fund” cyashyizweho mu rwego rwo kwihesha agaciro, ngo u Rwanda rubashe kwiteza imbere rudategereje inkunga z’amahanga.
Rangira BrunoUshinzwe Itangazamakuru mu mujyi wa Kigali



















TANGA IGITEKEREZO