00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MININFRA iribeshyera ku myenda irimo abantu

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 1 November 2012 saa 12:55
Yasuwe :

Mu gikorwa gikorwa na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, byagaragaye ko Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) igaragaza ko ifite umwenda munini nyamara imibare y’uyu mwenda ntihure n’igaragazwa n’ababerewemo umwenda.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta, Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINIFRA) yaribeshyeye maze ku mafaranga ibereyemo COGEAR, MAGERWA ndetse na China Road (…)

Mu gikorwa gikorwa na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, byagaragaye ko Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) igaragaza ko ifite umwenda munini nyamara imibare y’uyu mwenda ntihure n’igaragazwa n’ababerewemo umwenda.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta, Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINIFRA) yaribeshyeye maze ku mafaranga ibereyemo COGEAR, MAGERWA ndetse na China Road yirengerezaho amafaranga asaga miliyoni 468.

Iyi raporo yagaragaje amakosa agera kuri 13 yagaragaye mu icungamari rya Minisiteri y’ibikorwa remezo harimo gutanga amasoko ku buryo butujuje amategeko, imyenda iri hejuru kurusha iyo ba nyir’ubwite bazi, inyandiko igaragaza ibikorwa ijijishije, gucibwa amande kubera ubukererwe bwo gukora ibintu ku gihe, no kwimura abaturage bikorwa mu bujura.

Mu kwisobanura imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko PAC, hibanzwe ku kibazo kijyanye no kwimura abaturage igihe bigaragaye ko aho bari batuye hagiye gushyirwa ibikorwa remezo ndetse no kwibeshyera bakiha umwenda batemeranywaho n’abo babereyemo umwenda.

MININFRA yihaye amafaranga menshi y’umwenda babereyemo ibigo

Asobanura ku kibazo kijyanye n’iyimurwa ry’abaturage bari batuririye Nyabarongo, umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Kamanzi James yavuze ko bohereje amafaranga n’amazina y’abazishyurwa. Mu gihe cyo kwishyura Akarere ka Muhanga kaje gukora ikosa ryo kwishyura n’abari barishyuwe, Kamanzi yemera ko ibi bintu hari igihe bikorwa nabi ( mu bujura ), ariko abagize uruhare muri iki gikorwa bakaba baratangiye gushyikirizwa ubutabera.

Nyuma yo kumvishwa n’abadepite ko MININFRA ari yo yari ikwiye kwimura abaturage yemwe bakanabishyura neza, Kamanzi yavuze ko bagiye kubikurikirana.

Depite Francoise yabajije abayobozi ba MININFRA impamvu bibeshyera bakiha amafaranga menshi y’umwenda babaza abo bayabereyemo bakavuga make maze mu gusubiza iki kibazo, ushinzwe imari muri iyi minisiteri Uwabyaye Josephine avuga ko impamvu ibi byabaye byatewe n’uko MININFRA yari ifite ingengo z’imari ebyiri bigatuma habaho kwibeshya.

Babajijwe impamvu izi ngengo z’imari zatandukanyijwe nyamara amakosa agakomeza gukorwa, aha ntabwo babashije gusubiza.

Amakosa agera kuri 13 yagaragaye mu mikorere ya MININFRA, ahanini ngo aturuka ku kubura abakozi babishoboye kuko ngo imaze gushyira imyanya ku isoko inshuro zigera kuri ebyiri ariko bakaba barabuze abakozi.

Ku bura kw’amafaranga kwa hato na hato ku bigo na za Minisiteri, iyo bagiye gusobanura impamvu ibitera bose bahurira ku kuvuga ko ari Systeme nshya batangiye gukoreramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages