Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien ku gicamunsi cyo ku wa 01 Werurwe, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 20 bari mu rugendoshuri mu Rwanda.
Prof. Dr Martun Doevenspeck wari uyoboye iri tsinda, yatangaje ko aba banyeshuri bagwiriyemo abiga mu ishami ry’ubumenyi bw’Isi (Geography) bakaba baratoranije u Rwanda mu rwego rwo kumenya amateka yarwo, kumenya ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge no kuhakorera ubushakashatsi bwabo.
Doevenspeck yavuze ko mu minsi bazamara bakazasura ahantu hatandukany, nka Muhanga bareba uko ubuzima bw’igiturage bumeze ugereanije no mu Mujyi wa Kigali, Ruhengeri mu Kinigi n’Ishami rya ULK gisenyi.
Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien wabakiriye yagiranye na bo ikiganiro abasobanurira amateka y’u Rwanda n’aho igihugu kigeze cyiyubaka, anishimira ko bazatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana. Ati “ Mumenye u Rwanda muri 20, nimusubira mu gihugu cyanyu muzaba 40 bashobora no kurenga kuko imiryango yanyu n’inshuti zanyu na bo bazarumenya binyuze muri mwe”. Aba bashyitsi barateganya kumara iminsi 16 mu Rwanda.
Kaminuza ya Bayreuth yashinzwe mu mwaka wa 1975 mu Mujyi wa Bayreuth mu Budage. Ifitanye ubufatanye na za Kaminuza n’Ibigo by’ubushakashatsi bigera kuri 450 ku rwego rw’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO