Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena 2012, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasuye urugomero ruto rw’amashanyarazi RWA Masarara rurimo kubakwa mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru aho yasabye ko imirimo yo kurwubaka yakwihutishwa rukarangirira ku gihe cyateganyijwe, kandi igihe rwozuye abaruturiye asaba ko aribo bazahabwa umuriro ku ikubitiro.
Minisitiri w’Intebe yasabye ko imirimo yo kubaka uru rugomero yihutishwa kandi abaturage baruturiye bakaba aribo bazaba aba mbere mu kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.
Uru rugomero ruteganyijwe gutanga ingufu zingana na kilowati 438 mu gihe ruzaba rurangiye kubakwa, izo ngufu zikazafasha mu gucanira abaturage batandukanye baruturiye, ibitaro bya Shyira, ndetse n’izindi centre de santé ziri muri ako gace.
Nk’uko abayobozi ba sosiyeti SOGEMR ikora imirimo yo kubaka babyemereye Minisitiri w’Intebe imirimo yose izarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2012.



















TANGA IGITEKEREZO