00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwamenye ingano ya Petelori rufite

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 13 March 2013 saa 01:58
Yasuwe :

Ubwo ubuyobozi bw’ibicukurwa mu butaka bwiga ku gucukura Petelori yo mu Kiyaga cya Kivu, Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yatangiye gahunda yo kwegeranya ibimenyetso bigaragaza ko ihari, mu myaka itatu iri imbere ikaba yagaragaje ingano yayo.
Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien agaragaza uko ubucukuzi bwifashe mu Rwanda, yavuze ko Guverinoma yatangiye gahunda yo kwegeranya ibimenyetso by’ibanze no kunoza amasezerano ku bashoramari bazakora ubushakashatsi kuri (…)

Ubwo ubuyobozi bw’ibicukurwa mu butaka bwiga ku gucukura Petelori yo mu Kiyaga cya Kivu, Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yatangiye gahunda yo kwegeranya ibimenyetso bigaragaza ko ihari, mu myaka itatu iri imbere ikaba yagaragaje ingano yayo.

Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien agaragaza uko ubucukuzi bwifashe mu Rwanda, yavuze ko Guverinoma yatangiye gahunda yo kwegeranya ibimenyetso by’ibanze no kunoza amasezerano ku bashoramari bazakora ubushakashatsi kuri petelori n’imari izashorwamo, kugeza hagaragaye ingano nyayo ya peteroli u Rwanda rufite.

Dr Habumuremyi yagize ati ”Ubushakashatsi kuri petelori burimo gukorerwa mu kiyaga cya Kivu, ahangana na kilometero kare 1,630. Aho ubushakashatsi bugeze ubu buragaragaza ko imiterere y’intango y’Ikiyaga cya Kivu igaragaza amabuye ashobora guhunika Petelori”.

Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko igisigaye ari ubushakashatsi bwimbitse, buzakurikirwa no gucukuza iriba ry’ikitegererezo rizagaragaza ko harimo petelori.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages