00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama y’Igihugu y’urubyiruko yiyemeje guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 22 March 2013 saa 03:22
Yasuwe :

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomer kibangamiye iterambere ry’urubyiruko, Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko buvuga ko bwafashe ingamba zirimo gutanga amahugurwa agamije kububakamo ubushobozi bwo kwiteza imbere no kubakorera ubuvugizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Alphonse Nkuranga avuga ko ari yo mpamvu 30 bafite mu nshingano zabo urubyiruko ku rwego rw’uturere bahawe amahugurwa y’iminsi itatu, ku masomo mu byo kwihangira umurimo, (…)

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomer kibangamiye iterambere ry’urubyiruko, Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko buvuga ko bwafashe ingamba zirimo gutanga amahugurwa agamije kububakamo ubushobozi bwo kwiteza imbere no kubakorera ubuvugizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Alphonse Nkuranga avuga ko ari yo mpamvu 30 bafite mu nshingano zabo urubyiruko ku rwego rw’uturere bahawe amahugurwa y’iminsi itatu, ku masomo mu byo kwihangira umurimo, imicungire y’amakoperative, kwandika imishinga, kuyishyira mu bikorwa n’ibindi.

Nkuranga yagize ati “Ibi bikorwa bigamije gukangura urubyiruko bakamenya ahari amahirwe no kumenya uko umuntu yakwitwara ku isoko ry’umurimo. Umuntu ashobora kurangiza kwiga afite n’amanota menshi ariko akaba atazi amahirwe amukikije cyangwa ingorane zihari mu gihe ashaka kwihangira umurimo.Ibyo ni byo twabahuguragamo kandi tubasaba kuzageza ubu bumenyi kuri bagenzi babo.”

Uru rwego rusaba inzego zifite umurimo mu nshingano kwita ku iyongerwa ry’imirimo mu rwego rwo guhashya ubushomeri mu rubyiruko.

Nkurunziza Jean Damascène ukomoka mu Karere ka Nyamagabe yavuze ko nk’abakangurambaga b’urubyiruko, bari bakeneye ubumenyi bwafasha mu kubigisha gutegura imishinga iciriritse igamije iterambere.

Mu minsi iri imbere harategurwa amarushanwa mu gihugu hose yo kwandika imishinga ibyara inyungu imishinga 15 ya mbere ikazahabwa igihembo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages