00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango : Abasaga ibihumbi 100 bazakingirwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 March 2013 saa 03:19
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangije icyumweru cyahariwe gukingira indwara, aho mu Karere ka Ruhango hazakingirwa abantu 107,692, biganjemo abana bato kuva ku mezi 9 kugeza ku myaka 15 y’amavuko bazahabwa urukingo rw’indwara ya Rubewole.
Ku rwego rw’akarere ka Ruhango, iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe yatangije i Gitwe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Koreji y’Abadivaantisiti, iyi gahunda y’ikingira iri mu rwego rwo kubungabunga ubuzima buzira umuze (…)

Minisiteri y’Ubuzima yatangije icyumweru cyahariwe gukingira indwara, aho mu Karere ka Ruhango hazakingirwa abantu 107,692, biganjemo abana bato kuva ku mezi 9 kugeza ku myaka 15 y’amavuko bazahabwa urukingo rw’indwara ya Rubewole.

Ku rwego rw’akarere ka Ruhango, iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe yatangije i Gitwe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Koreji y’Abadivaantisiti, iyi gahunda y’ikingira iri mu rwego rwo kubungabunga ubuzima buzira umuze bw’Abanyarwanda, nk’uko byatangajwe na Muganga Mukuru w’Ibitaro bya Gitwe Dr. Tuyishime Emile aho yavuze ko Leta y’u Rwanda ishimirwa cyane uburyo ishakisha icyateza urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Muri iri kingira hashyizwemo urukingo rushya rwa Rubewole ku bana bato, Minisiteri y’Ubuzima yihaye intego y’uko mu mwaka wa 2014 buri mwana wese uvutse kuva ku mezi icyenda azajya abona urukingo rwa Rubewole. Ubu u Rwanda ku ikubitiro muri Afurika nirwo rutangije uru rukingo bwa mbere.

Abakobwa b’abangavu nabo ntibibagiwe muri iri kingira kuko nabo bahabwa urukingo rw’inkondo y’umura.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine watangije ku mugaragaro iki cyumweru ku rwego rw’akarere yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu buzima nko kuba abaturage bivuza neza binyuze mu bwisungane mu kwivuza, kuba harashyizweho abajyanama b’ubuzima n’ibindi.

Mugeni Jolie Germaine yakomeje asaba abaje kwikingiza higanjemo urubyiruko ruri mu mashuri ko bagomba kwirinda indwara zose cyane cyane SIDA kuko ikomeje kwambura abantu benshi ubuzima, yagize ati ”Nk’urubyiruko twirinde iyi ndwara, dukumire virusi itera Sida kandi birashoboka”.

Iki cyumweru k’ikingira mu Rwanda cyatangiye tariki ya 12 werurwe 2013 kikazasozwa kuwa 15 werurwe 2013 aho insanganyamatsiko igira iti:”Kwirinda indwara tubigire intego: twitabire gahunda yo gukingiza iseru, Rubewole, Kanseri y’inkondo y’umura n’itangwa rya Vitamini A”.

Jean Damascène Ntihinyuzwa/Ruhango


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages