Bashyinguriki Damascene w’imyaka 21 wo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi na Mwitirehe Baritazari w’imyaka 32 na we wo muri uyu murenge, bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa udupfunyika 14 tw’urumogi baguwe gitumo n’inzego z’umutekano mu mwuga wabo w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu.
Aba basore bahise bemera ko bari bafite urumogi, batangaza ko ngo rubafasha gukora akazi k’uburobyi neza rubatera gukora nta muruho kandi rugatuma badasinzira ntibagire n’imbeho.
Aba basore bavuga ko bamaze igihe kirekire bakoresha ibyo biyobyabwenge.
Bombi uko ai 2 bemera icyaha bakanagisabira imbabazi bavuga ko batazongera gukoresha urumogi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.



















TANGA IGITEKEREZO