Nyuma y’imyaka ibiri itegeko rigejejwe mu Nteko Ishingamategeko, Sena yemeje umushinga w’itegeko ribuza abantu kunywera itabi mu ruhame mu cyumweru gishize.
Dr. Richard Sezibera, wari Minisitiri w’ubuzima ataraba umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), niwe wari wagejeje uwo mushinga w’itegeko ribuza abantu kunywera itabi mu ruhame mu Nteko Ishingamategeko muri Nyakanga 2010.
NK’uko ikinyamakuru The Sunda Times dukesha iyi nkuru kibivuga, iri tegeko rigamije kurengera ubuzima bw’abatanywa itabi bashobora kwanduzwa n’umwotsi uturuka kubarinywa.
Nk’uko abahanga mu by’ubuzima babigaragaje, umwotsi w’itabi ugira ingaruka zo gutera kanseri yo mu bihaha atari gusa kubanywa itabi gusa, ahubwoo n’abandi bose bagize aho bahurira n’umwotsi waryo.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe mu 2010 Minisiteri y’ubuzima yasanze Abanyarwanda 880,000 banywa itabi, kandi 58.9% batangira kunywa itabi bari ku kigero cy’imyaka 11 na 15 akenshi baba biga mu mashuri abanza.
Kwemeza iritegeko bigamije kubahiriza amasezerano mpuzamahanga Guverinoma yashyizeho umukono mu mwaka wa 2005, agamije kwirinda ububi bw’itabi.
Kugeza ubu ibihugu byinshi byamaze gushyiraho itegeko rihana abantu banywera itabi mu ruhame, icyakora ntibyoroha cyane kubishyira mu bikorwa, kandi iyo hadashyizweho ingamba zihamye bituma itegeko ritubahirizwa.
Ahabujijwe kunywera itabi akenshi usanga ari ahubatse ibiro, inkiko, inganda, inzu z’imyidagaduro, ibitaro, restaurant, hoteli, n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO