00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Nzirasanaho nyuma yo kuva muri Sena asanganiwe n’inkiko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 March 2013 saa 03:19
Yasuwe :

Senateri Nzirasanaho Anastase wahoze muri Sena y’u Rwanda, yageze imbere y’ubutabera, akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi no kugira uruhare mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku nshuro ya mbere Nziransanaho yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2013, ngo yisobanure ku byaha bitatu ashinjwa, harimo urupfu rwa Dr Gafaranga Theoneste wahoze ari umusangirangendo we mu Ishyaka rya PSD, ndetse akaba yari n’umuturanyi (…)

Senateri Nzirasanaho Anastase wahoze muri Sena y’u Rwanda, yageze imbere y’ubutabera, akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi no kugira uruhare mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ku nshuro ya mbere Nziransanaho yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2013, ngo yisobanure ku byaha bitatu ashinjwa, harimo urupfu rwa Dr Gafaranga Theoneste wahoze ari umusangirangendo we mu Ishyaka rya PSD, ndetse akaba yari n’umuturanyi we.

Nzirasanaho wamaze imyaka umunani muri Sena y’u Rwanda ku itiki y’Ishyaka rya FPR Inkotanyi, ahakana ibyaha byose uko ari bitatu aregwa, mu gihe nyamara Ubushinjacyaha buvuga ko ari we watunze agatoki mu kwerekana aho Dr Gafaranga wari Visi Perezida wa PSD yihishe, agahitanwa n’Interahamwe.

Ubushinjacyaha bushinja Nzirasanaho kuba yari amaze kugira ibitekerezo by’abahezanguni by’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, akaba ari nayo mpamvu yikizaga Dr Gafaranga we wari wakomeje amatwara y’Ishyaka rya PSD.

Ibi byose arabihakana, akavuga ko ntacyo bapfaga na Gafaranga, ahubwo akavuga ko abamushinja ari ibikoresho by’abanyapolitiki barwaniraga imyanya mu butegetsi.

Nzirasanaho yongeraho ko yasuranaga na Gafaranga kandi ngo n’abamugemuriraga bacaga iwe kugira ngo babashe kumugeraho.

Uretse kuba ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Dr Gafaranga, anashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abandi bantu barindwi baguye mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’u Rwanda aho akomoka, ndetse agashinjwa n’icyaha cya gatatu cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Mataba (ubu ni mu Karere ka Gakenke).

Senateri Nzirasanaho yashyizwe mu rwego rwa mbere n’Urukiko Gacaca mu Murenge wa Mataba. Uru rubanza rukurikiye ibirego by’Urukiko Gacaca, kuko dosiye ya Nzirasanaho yatangiye mu mwaka wa 1999.

Uyu mugabo kandi yigeze gushinjwa na Komisiyo y’Ubumwe, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko mu mwaka wa 2010, aregwa kuba yarateye ubwoba abashobora gutanga ubuhamya bumushinja muri Gacaca.

Nzirasanaho yamenyekanye cyane ubwo yari Senateri mu gihe cy’imyaka umunani, ndetse yanabaye umuyobozi wa Ofisi y’Igihugu y’Amakawa.

Si Nzirasanaho gusa uvuye mu Nteko akagana inkiko, kuko hari abandi banyapolitiki byagiye bibaho, bamwe ndetse bagakatirwa bakiri mu Rwanda hakaba hari n’abakatiwe baramaze gukuramo akabo karenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages