00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes irisobanura ku bibazo by’abafatabuguzi

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 11 June 2012 saa 01:47
Yasuwe :

Nyuma y’uko bamwe mu bakiriya ba StarTimes bari bamaze iminsi binubira serivisi bahabwa ku ifatabuguzi, ubu iyi Sosiyete yatangaje impamvu yari ifite ibibazo nk’ibyo ndetse inisegura ku bakiriya bayo ku bw’ibibazo byari bimaze iminsi bihari.
Umwe mu bafatabuguzi b’iyi Sosiyeti icuruza amasheni ya televisizo (StarsTimes) yagejeje inyandiko ku IGIHE ivuga ko yahemukiwe n’iyo Sosiyeti kuko itamuhaye serivisi nziza, nyamara kandi yarishyuye ifatabuguzi.
Uyu mufatabuguzi witwa Mohamed mu (…)

Nyuma y’uko bamwe mu bakiriya ba StarTimes bari bamaze iminsi binubira serivisi bahabwa ku ifatabuguzi, ubu iyi Sosiyete yatangaje impamvu yari ifite ibibazo nk’ibyo ndetse inisegura ku bakiriya bayo ku bw’ibibazo byari bimaze iminsi bihari.

Umwe mu bafatabuguzi b’iyi Sosiyeti icuruza amasheni ya televisizo (StarsTimes) yagejeje inyandiko ku IGIHE ivuga ko yahemukiwe n’iyo Sosiyeti kuko itamuhaye serivisi nziza, nyamara kandi yarishyuye ifatabuguzi.

Uyu mufatabuguzi witwa Mohamed mu nyandiko ye yagize ati: ”Ku itariki ya 4/06/2012 nk’umukunzi wa ruhago, nagiye kugura ifatabuguzi ry’ukwezi kuri Star Times, nyuma yo gusobanurirwa no kwizezwa bihagije ngahabwa bande annonce iriho gahunda yose izanyura kuri Star Times, naguze ifatabuguzi ry’amafaranga 12.000 bita super bouquet”.

Akomaza agira ati: ”Naje gutungurwa no kutabona ibyo nishyuriye aho nashakaga gukurikira gahunda ya ruhago ya EURO 2012. Mpamagaye kuri Star Times bampaye amachaines ya televiziyo ngomba kureberaho ariyo MBC3, UBC na TVR, nyamara nyuma yo kureba ayo machaines natunguwe no gusanga hibereyeho izindi gahunda zihabanye cyane nibyo naguze. Nongeye kubaza nasubizanyijwe umujinya mwinshi ngo ”tegereza ibyo ushaka biraza kuzamo, kandi niba utanyuzwe nta kindi twagukorera”.

Nk’uko umufatabuguzi yakomeje abitangaza avuga ko mu bindi bibazo bafite ari uko ibikoresho bahabwa iyo bigize ikibazo cyo kubura umurongo ”signal”, iyo babajije babasubiza ko batazi kubikoresha.

Ibi byatumye tubaza ubuyobozi bwa Star Times icyo bubivugaho. Wang George Umuyobozi w’Ubucuruzi muri iyi Sosiyete yagize ati: “Ibi bibazo koko byo kubura Signal muri iyi minsi byari bihari, ariko twari twamenyesheje abakiriya bacu ku itariki ya 31 Gicurasi ko ibyo bibazo byagombaga kugaragara kuko twari mu gikorwa cyo guhindura ibyuma bimwe na bimwe dukoresha kugirango twongere imbaraga z’ibikoresho twakoreshaga ndetse tubashe no gutanga serivisi nziza ku bakiriya bacu, ibyo kandi byarakozwe ndetse bimaze no gukemuka.”

Wang yongeyeho ko biseguye ku bakiriya babo kubw’iminsi yashize batabona servisi nziza, ariko kandi anasaba abagifite ibibazo ko babagana bigakemurwa byihuse.

Wang yagize ati: ”Turasaba umuntu wese ufite ikibazo ko yatugana tukakemura, ndetse nanjye ubwanjye ashobora kumpamagara kuri +250786592188 akangezaho ikibazo cye, ikindi kandi ni uko abahawe servisi mbi bitatewe na Sosiyete ahubwo ababikoze babikoze ku giti cyabo, ariko kandi nabwo turabikurikirana tumenye koko uko bimeze kandi tubifatire ibyemezo”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages