00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suwede: Bwa mbere haraburanishishwa Umunyarwanda ku cyaha cya Jenoside

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 15 November 2012 saa 09:02
Yasuwe :

Bwa mbere mu mateka y’Ubutabera bwa Suwede, hagiye gucibwa urubanza rw’Umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa 16 Ugushyingo ni bwo Urukiko rukuru rwa Stockholm muri iki gihugu ruzaburanisha uru rubanza, icyakora ntirwatangaje uwo ari we n’ubwo Abanyarwanda baba muri iki gihugu bavuga ko ashobora kuba ari Mbanenande Stanislas ukomoka mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mbanenande ku itariki ya gatanu uku kwezi yari yashinjwe ibyaha bya (…)

Bwa mbere mu mateka y’Ubutabera bwa Suwede, hagiye gucibwa urubanza rw’Umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa 16 Ugushyingo ni bwo Urukiko rukuru rwa Stockholm muri iki gihugu ruzaburanisha uru rubanza, icyakora ntirwatangaje uwo ari we n’ubwo Abanyarwanda baba muri iki gihugu bavuga ko ashobora kuba ari Mbanenande Stanislas ukomoka mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mbanenande ku itariki ya gatanu uku kwezi yari yashinjwe ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha by’ubwicanyi no kugerageza kwica nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ryo muri Suwede rirwanya umuco wo kudahana.

Amakuru dukesha “Fondation Hirondelle” avuga ko urukiko rwa Stockholm rwaburanishije imanza nyinshi z’abakekwaho gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu, ariko nta byaha bya Jenoside rwigeze rukurikirana.

Mbanenande Stanislas yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu 1958. Ubwo yari umwarimu mu gihe cya jenoside ngo yaba yarashishikarije abanyeshuri yigishaga gukora jenoside.

Aregwa kuba hagati y’itariki ya 6 Mata na 30 Nyakanga 1994 yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu duce twa Bisesero na Ruhiro.

Mu w’ 2009 Mbanenande yakatiwe n’urukiko Gacaca rwo mu Mudugudu akomokaho igifungo cya burundu kubera ibyaha aregwa muri jenoside.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages