00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tony Blair yateye utwatsi icyifuzo cya Rusesabagina

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 16 January 2013 saa 08:57
Yasuwe :

Nyuma y’aho Paul Rusesabagina yandikiye ibaruwa asaba Tony Blair gusaba u Rwanda guhagarika inkunga ngo rwaba rutera umutwe wa M23, Blair yatangaje ko ntawugomba kumubwiriza icyo akora.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu atacyumva abamubwiriza ibyo akora, ahubwo ngo yumva ibyo umutima we umubwira, bityo akamenya icyo akora.
Rusesabagina ngo yandikiye Tony Blair, nk’umuntu ufitanye ubucuti bukomeye n’u Rwanda, (…)

Nyuma y’aho Paul Rusesabagina yandikiye ibaruwa asaba Tony Blair gusaba u Rwanda guhagarika inkunga ngo rwaba rutera umutwe wa M23, Blair yatangaje ko ntawugomba kumubwiriza icyo akora.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu atacyumva abamubwiriza ibyo akora, ahubwo ngo yumva ibyo umutima we umubwira, bityo akamenya icyo akora.

Rusesabagina ngo yandikiye Tony Blair, nk’umuntu ufitanye ubucuti bukomeye n’u Rwanda, amubwira ko yarusaba ngo guhagarika ibikorwa byo gufasha umutwe wa M23.

Tony Blair mu kumusubiza yagize ati "Hashize igihe kitari gito nize ko ntagomba kumva abambwire y’abandi, bityo rero ngomba gukora gusa ibyo umutima wanjye wambwiye.”

Tony Blair yongeyeho agira ati “Icyo abantu badashobora kwirengagiza, ni ukuntu Perezida Paul Kagame yavanye Abanyarwanda benshi mu bukene, kugeza ubu u Rwanda rufite ubutunzi bukomeye ndetse n’inzego za Leta zirakomeye, bityo azi icyo gukora.”

Tony Blair yasoje avuga ko ikibazo cya Congo gikomeye kurusha uko abantu bagitekereza, ariko yongeraho ko Congo yonyine ari yo ifite uruhare rwa mbere mu kugikemura.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages