00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda wo mu Gihogere, ikibazo cy’abawuturiye aho kuba igisubizo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 16 November 2012 saa 07:30
Yasuwe :

Abaturage baturiye umuhanda wo mu Gihogere mu kagari ka Nyagatovu umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bakomeje guterwa impungenge n’impanuka bashobora guterwa n’uyu muhanda mu gihe nyamara bari barijejwe ko uzakorwa.
Uyu muhanda umaze amezi agera kuri 20 w’ubakwa ariko nturuzura, abawuturiye bakaba basaba inzego zo hejuru ko zashyiraho akazo ugakorwa kuko akarere ka Gasabo kabirengagie.
Ubwo twasuraga uyu muhanda twasanze hari igice kimwe cyawo cyakozwe neza kuva (…)

Abaturage baturiye umuhanda wo mu Gihogere mu kagari ka Nyagatovu umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bakomeje guterwa impungenge n’impanuka bashobora guterwa n’uyu muhanda mu gihe nyamara bari barijejwe ko uzakorwa.

Uyu muhanda umaze amezi agera kuri 20 w’ubakwa ariko nturuzura, abawuturiye bakaba basaba inzego zo hejuru ko zashyiraho akazo ugakorwa kuko akarere ka Gasabo kabirengagie.

Ubwo twasuraga uyu muhanda twasanze hari igice kimwe cyawo cyakozwe neza kuva haruguru ya Controle technique ugana Nyabisindu.

Amazi aturuka muri uyu muhanda mu gice cyakozwe ngo ni yo araye azatwara abatuye hepfo yaho batakoze nk’uko babivuga.

Sadiki Francois, umwe mu baturiye uyu muhanda, yatangarije IGIHE ko kuva aka gace gato k’umuhanda uva kuri Control Technique kakamanuka kagana Nyabisindu gakozwe kongereye bikomeye amazi yamanukaga muri uyu muhanda. Ati “Nta kintu na kimwe kigikumira amazi, amanukana imbaraga akaruhukira mu ngo z’abantu”. Sadiki yavuze ko iyo imvura iguye ari nyinshi asohoka akaba agiye ahandi kubera ko amazi aturutse muri uyu muhanda amusanga mu nzu.

Abatuye muri aka gace bavuga ko akarere ka Gasabo kakoze igice cy’umuhanda kishakiraga cyarangira kagahita gahagarara.

Umwe mu baturiye uyu muhanda utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko umuhanda wakozwe uturuka kuri RDB ukagera kuri Controle Technique ari wo akarere kashakaga gukora kubera ko kuva warangira bahise bahagararira aho bageze.

Mu mezi arindwi ashize ubwo IGIHE yakoraga inkuru kuri uyu muhanda, Munara Jean Claude ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo yagize ati “Tuzi neza ikibazo uno muhanda uteje ariko mu kwezi kwa Gatandatu turizeza abaturage ko iyi mihanda yose izaba yatunganye... Bizaca n’akavuyo k’imodoka mu muhanda kuko zizajya zikoresha imihanda myinshi.”

Mu gihe igihe yatanze cyarangiye twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, dushaka umuyobozi w’akarere ndetse n’umwungirije ushinzwe ubukungu ariko ntibyakunda.

Iyubakwa ry’imihanda mu Rwanda rikunda kuzamo ibibazo bijyanye no gukererwa, gusa iki kibazo ngo giterwa na ba rwiyemezamirimo baba barapatanye gukora iyi mihanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages