Ibiro byo muri Zambia bishinzwe abanjira n’abasohoka byirukanye umupadiri w’umunyarwanda ushijwa gushishishikariza abayoboke be kwanga ubutegetsi bw’igihugu cya Zambia.
Nk’uko tubikesha TNT, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu muri Zambia Edgar Lungu yemeje ko Banyangandora Viateur yameneshejwe muri iki gihugu nyuma y’aho akanguriye abaturage bo muri iki gihugu kwanga ubuyobozi bwabo mu materaniro yo kuwa Gatandatu washize akoresheje Bibiliya.
Banyangandora w’imyaka 40 yirukanwe n’abashinzwe umutekano aho yari atuye mu gace ka Lundazi, abayobozi bo muri Zambia bavuga ko yari ikibazo ku mutekano w’igihugu cyabo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iki gihugu avuga ko abayobozi b’amadini cyangwa n’undi munyamahanga wese uje muri iki gihugu agomba kwemera kuyoborwa n’amategeko y’igihugu.
Ushinzwe itangazamakuru mu buyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda Sebutete Ange yatangaje ko Banyangandora yakiriwe neza mu muryango we, ubu akaba amerewe neza, bityo ikizakurikiraho yatangaje ko kizamenyekana nyuma.
Umuvugizi w’ igipolisi cy ‘u Rwanda Supt Theos Badege yavuze ko batigeze bamenyeshwa iby’imeneshwa rya Banyangandora, yongeraho ko ibyo babigiramo uruhare iyo hari ibyo uwameneshejwe asabwa kwisobanuraho mu bushinjacyaha, nyamara ubu ngo ntacyo bigeze babimenyeshwaho.
Padiri Banyangandora yinjiye mu ishuri ry’Abapadiri nk’impunzi, yiga ahitwa Mpima mu ishuri ry’ubupadiri rikuru rya Kabwe, nyuma akomereza mu ishuri ry’iyobokamana rya Lusaka mu murwa mukuru, aza kuba Padiri muri diyoseze ya Cipati mu mwaka wa 2004.
Hejuru ku ifoto
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu muri Zambia Edgar Lungu



















TANGA IGITEKEREZO