Umunyamategeko Mutunzi Donat wari usanzwe yunganira Léon Mugesera mu nkiko zo mu Rwanda, aratangaza ko atazongera kumwunganira kuko igihe amaze amufasha mu nkiko ngo nta gihembo na kimwe yigeze abona, nkuko yabitangarije biro Ntaramakuru Hillondelle kuri uyu wa 13 Kamena 2012.
Mugesera yahoze ari umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’iya Laval muri Canada, yashyikirijwe inkiko z’u Rwanda na Leta ya Canada mu kwezi kwa Mutarama, kugirango aburanishwe kubyo akurikiranyweho.
Kugeza ubu ariko uwamwuburaniraga ntazongera kumufasha kuko adahembwa, nk’uko yabimenyesheje Ibiro Ntaramakuru Hirondelle dukesha iyi Nkuru.
Umunyamategeko Mutunzi Yagize ati: “Kuva ageze mu Rwanda muri Mutarama kugeza ubu, nta n’urutoboye yigeze ampa kandi abo mu muryango we ntiturabasha kuvugana ubwo rero sinshobora gukorera ubusa”. Televiziyo y’u Rwanda yo iherutse gutangaza ko Maitre Mutunzi atumvikanye na Mugesera ku gaciro k’igihembo cy’ubwunganizi.
IGIHE twashatse kuvugana n’uyu munyamategeko Mutunzi Donat, yemera kuvugana natwe ariko atubwira ko ntacyo adutangariza kuri ibi kuko ngo yari mu kazi kenshi. Yirinze guhamya cyangwa se guhakana ibi byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Hillondele.
Mutunzi Donat aretse kunganira Mugesera mugihe aherutse gutera utwatsi icyemezo cy’urukiko cyo gutangira urubanza rwe, akavuga ko ataritegura.
Imbere y’umucamanza Ndagijimana Eugène, kuwa mbere uyu Mugesera uregwa yari yasabye igihe cy’amezi abiri yo kwitegura neza urubanza kuko yavugaga ko ngo amategeko abimwemerera.
Kubwe Mutangana Jean Bosco ushinja Mugesera yari yasabye Umucamanza kudaha agaciro icyifuzo cya Mugesera kuko ngo nta shingiro gifite, ariko Umucamanza azatangaza umwanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2012 mu Rukiko Rukuru aho Mugesera yajuririye kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Mugesera akurikiranyweho gukongeza no gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, abinyujije mu mbwirwaruhame (discours) yavugiye ku Kabaya muri mitingi y’Ishyaka rya MRND yari abereye Visi Perezida mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu w’1992 imbere y’imbaga y’abantu.
Foto:IGIHE



















TANGA IGITEKEREZO