00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Mugesera rukomeje kuzunga muzunga

Yanditswe na

TURIKUMWE Noël

Kuya 11 June 2012 saa 03:00
Yasuwe :

Urubanza rwa Dr.Léon Mugesera uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rwakomereje mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa mbere, aho ajuririra inzitizi abona mu rubanza rwe biturutse ku cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge urubanza yasabagamo irekurwa ry’agateganyo.
Muri uru rubanza Dr. Léon Mugesera n’umwunganira mu mategeko ariwe Maitre Rudakemwa Félix, basaba ko Mugesera yafatwa kimwe nk’Ubushinjacyaha.
Kuba Ubushinjacyaha bwarabonye igihe gihagije cyo (…)

Urubanza rwa Dr.Léon Mugesera uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rwakomereje mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa mbere, aho ajuririra inzitizi abona mu rubanza rwe biturutse ku cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge urubanza yasabagamo irekurwa ry’agateganyo.

Muri uru rubanza Dr. Léon Mugesera n’umwunganira mu mategeko ariwe Maitre Rudakemwa Félix, basaba ko Mugesera yafatwa kimwe nk’Ubushinjacyaha.

Kuba Ubushinjacyaha bwarabonye igihe gihagije cyo kwitegura urubanza kingana n’amezi atatu n’iminsi 24, nyamara Mugesera akaba yamenyeshejwe urubanza mbere y’iminsi itatu ngo rutangire, kuba kugeza ubu atarahabwa dosiye yuzuye ikubiyemo ibyo aregwa kuri izi mpamvu ngo Mugesera ntashobora kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo atarabona dosiye yose kuko yaba aburana by’umuhango.

Yifashishije ingingo ya 95 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, Mugesera ngo asanga afite uburenganzira bwo kubona dosiye ikubiyemo ibyo aregwa kuko atabona impamvu z’ibirego bye atayifashishije.

Uwunganira Mugesera mu mategeko nawe avuga ko bafite ibimenyetso by’uko dosiye ya Mugesera bayibonye mbere y’iminsi itatu gusa ngo urubabanza rutangire, bityo bikaba byarabangamiye uburenganzira bw’umukiriya we.

Bifashishije ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga Mugesera n’abunganizi be barasaba guhabwa umwanya ungana n’uwo Ubushinjacyaha bwabonye ngo nabo bige dosiye.

Nyamara Ubushinjacyaha bwo busaba ubucamanza ko ubujurire bwa Mugesera bwateshwa agaciro ku mpamvu z’uko Urukiko rwa Nyarugenge rwanzuye ko inzitizi z’urubanza rwa Mugesera zidafatika rukamutegeka kuburana ifungurwa ry’agateganyo.

Ku ruhande bw’Ubushinjacyaha kandi go ubujurire bwa Mugesera bugamije gutinza urubanza ndetse bukanavuga ko guhera ku ifatwa rya Mugesera yari afite dosiye, aho bifashishije itegeko No 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004, basobanura ko nk’uko ikirego kiri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo kijyanye n’ifungurwa ry’agateganyo ngo Mugesera yagombye gutegereza urubanza rukarangira noneho atakwishimira imyanzuro ubujurire bukazabera icyarimwe.

Dr. Léon Mugesera we arasaba ifungurwa ry’agateganyo kuko asanga gufungwa atarahamwa n’icyaha ari uguhamwa n’icyaha mbere yo kuburana.

Ubucamanza bumaze kumva impande zombi, bwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasomwa ku wa Gatanu tariki ya 15Kamena 2012 saa tatu za mu gitondo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages