00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwa CPI bwongeye gusaba ko Gen. Mudacumura afatwa

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 14 June 2012 saa 09:09
Yasuwe :

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’ Urukiko Mpuzamahnga Mpanabyaha rw’i La haye, byongeye gusaba kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena ko uru rukiko rwasohora impapuro zisaba ko umugaba mukuru w’umutwe w’inyeshyamba za FDLR, Mudacumura Sylvestre afatwa.
Nk’uko byatangajwe na AFP, iri Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru rukiko kuwa Gatatu ryagiraga riti : ‘’ Uyu munsi, ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(CPI) byatanze inyandiko zivuguruye zisaba abacamanza ba CPI (…)

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’ Urukiko Mpuzamahnga Mpanabyaha rw’i La haye, byongeye gusaba kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena ko uru rukiko rwasohora impapuro zisaba ko umugaba mukuru w’umutwe w’inyeshyamba za FDLR, Mudacumura Sylvestre afatwa.

Nk’uko byatangajwe na AFP, iri Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru rukiko kuwa Gatatu ryagiraga riti : ‘’ Uyu munsi, ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(CPI) byatanze inyandiko zivuguruye zisaba abacamanza ba CPI gusohora inyandiko zisaba ko Sylvestre Mudacumura afatwa kubw’ibyaha bitanu byo kwibasira inyoko muntu n’ibindi icyenda by’intambara.’’

Iri tangazo ryongeyeho ko rije nyuma y‘icyemezo cy’abacamanza b’uru rukiko cyo gutera itwatsi inyandiko zabanje.
Ku itariki 31 Gicurasi nibwo ubucamanza bwari bwanze icyifuzo cya mbere cy’ubushinjacyaha gisaba gufata Mudacumura, buvuga ko icyi cyifuzo kitari cyujuje ibisabwa .

Ubushinjacyaha bwa CPI bushinja Gen. Mudacumura ibyaha birimo, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, guteza imidugararo no kugaba ibitero ku baturage hagati ya Mutarama 2009 na Kanama 2010 mu ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Moreno-Ocampo, Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko, avuga ko ku itariki 14 Gicurasi yari yanasabye ubucamanza bw’urukiko rwa CPI kongera igihe cy’impapuro zifata Gen Bosco Ntaganda zasohowe muri 2006.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages