Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana n’iterambere rusange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (UDPS) rirakemanga imishyikirano irimo kuba hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Congo Kinshasa mu mujyi wa Kampala.
Mu Kiganiro umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Etienne Tshisekedi yagiranye n’Abanyamakuru i Kinshasa yavuze ko iyi mishyikirano ikwiye kubera muri Congo Kinshasa, kuko aho ibera i Kampala nta musaruro irimo gutanga, ahubwo ibibazo bikomeje kwiyongera.
Urubuga Okapi.net dukesha iyi nkuru ruvuga ko umwe mu bayobozi ba UDPS Bruno Mavungu Puati abona ko bakora ubusa i Kampala. Yagize ati «UDPS turahamya tudashidikanya ko imishyikirano ya Kampala nta musaruro na muke izatanga, nta n’icyizere na gito umuntu yagira ko hari icyo izageraho. Ku bwa UDPS iyi mishyikirano izabere i Kinshasa ku yindi nshuro.”
Ku bwe ngo iyi mishyikirano yatangiye nabi kandi nta myanzuro ifatika igezeho.
Guhera ku itariki ebyiri Ukuboza ubwo imishyikirano hagati ya M23 na Leta ya Congo Kinshasa yatangiraga, ngo batangiye gushinjanya guhohotera abaturage. UDPS ngo umuti w’iki kibazo ni Leta ya Congo Kinshasa iwufite kugira ngo amahoro agaruke muri Kivu y’Iburasirazuba.
Kugeza ubu imishyikirano yarahagaze biturutse ku bwumvikane buke bwaranze impande zombie, aho M23 yashakaga guhagarika intambara mu gihe Leta ya Congom Kinshasa itabishaka.
Umutwe wa M23 wigometse kuri Leta ya Congo Kinshasa nyuma y’aho Leta yangiye kubahiriza amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009, yari yagiranye na CNDP.



















TANGA IGITEKEREZO