Nyuma y’aho amwe mu mafaranga yari yarateguriwe guteza imbere mu majyaruguru ya Uganda anyerejwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe, abadepite bakomoka mu bwoko bwa Acholi, batangaje ko bifuza kubona aho bakomoka habona ubwigenge bakeguka kuri Uganda.
Bamwe muri aba badepite batangarije Ijwi rya Amerika ko agace ka Acholi people karamutse kabonye ubwigenge, ngo ntako byaba bisa kuko ngo iyo urebye iterambere ry’aho risa nk’iryibagiranye burundu ku butegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Depite Gilbert Olanya umwe mu bagize itsinda ry’abadepite 15 bashaka ubwigenge bw’aka gace yagize ati “Abaturage bo mu Majyaruguru bafite umujinya, amafaranga yendaga kubateza imbere yaribwe, abanyeshuri bacu ntibahabwa amahirwe yo kwiga ndetse n’uwize ntashobora kubona akazi muri Leta kuko bamushyira ku ruhande.”
Bityo baravuga ko mu cyumweru gitaha, biteguye kubikangurira abandi baturuka hamwe ku buryo icyifuzo cyabo cyakwemerwa mu Nteko Ishinga Amategeko aho bahise banavuga ko Leta yabo yazitwa Repubulika ya Nile, uretse ko Leta ntacyo irasubiza kuri iki cyifuzo.



















TANGA IGITEKEREZO