Polisi mu gace ka Lwengo mu gihugu cya Uganda, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 47, nyuma yo kumushinja icyaha cyo kuryamana n’umwana we w’umukobwa mu gihe cy’umwaka wose.
Nk’uko The Monitor yo muri Uganda yabitangaje, Polisi ivuga ko uyu mugabo utatangajwe amazina ye, imushinja kuryamana n’umwana we w’imyaka 13 kuva batana n’umugore we mu kwezi kwa 7 umwaka ushize.
Amakuru akaba y’ihohoterwa ry’uwo mwana yaje gutangwa n’abaturanyi be ku nzego za Polisi ya Lwengo.
John Bosco Mugerwa, uhagarariye Polisi muri Lwengo, yatangarije ikinyamakuru The Monitor ko ibizamini byakozwe, byerekanye ko uyu mwana yari amaze igihe kirerekire akorerwa ihohoterwa, kandi ibimenyetso bikaba byerekana ko uyu mwana yandujwe indwara ya Sida.
Mugerwa yakomeje atangariza The Monitor ko muri aka gace, bigaragara ko gakunze kurangwa no guhohotera abana bakiri bato, kandi ugasanga bikorwa n’abo mu miryango yabo kuko mu byaha 10 byakiriwe, basanze 6 byose bikorwa n’abo mu miryango yabo, agasaba abantu kujya batanga amakuru ku gihe ababikora bagatabwa muri yombi.
Uwo mugabo waryamanaga n’umukobwa we w’imyaka 13, ahamwe n’icyaha, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko ya Uganda abiteganya.



















TANGA IGITEKEREZO