00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Barahunga gusiramurwa ku ngufu

Yanditswe na
Kuya 24 June 2012 saa 09:21
Yasuwe :

Polisi yo mu gihugu cya Uganda ikoresheje ibyuka biryana mu maso, yanyanyagije abantu basiramura abandi kungufu, kandi umuyobozi wa Polisi Michael Angucia niwe wategetse ko babanyanyagiza ku itariki ya 20 Kamena.
Michael Angucia yaravuze ati: ”Sinamagana umuco aba baturage bafite wo gusiramura, ariko uburyo bikorwamo bishobora guteza umwiryane mu bantu”. Yongeraho ati : ”Abantu benshi bamaze guhunga, bataye ingo, ibyabo byaribwe, abacuruzaga baririrwa babuyera”.
Ikinyamakuru The new (…)

Ikinyamakuru The new vision cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kigira kiti: ”Abo polisi yatatanyije abasiramuraga abantu ku ngufu, kandi mu muhanda nyabagendwa”.

Angucia kandi yongeraho ko n’ahantu habereye ibirori bihuje ubwoko bita Abamasaba usanga bambika ubusa umuntu wese bakeka ko adasiramuye maze bakamusiramura ku ngufu, ibyo byatumye batuye bo mu gace bita Mbale hasigaye mbarwa.

Angucia avuga kandi ko nibura abantu bagera kuri 220 bamaze gusiramurirwa mu mihanda ku ngufu.

Dr. Jaffer Balyejjusa umwe mu baganga bakorera muri kariya gace avuga ko gusiramura ku ngufu ari amahano akomeye, kandi ko bamaze kwakira abantu babiri barembejwe no gusiramurwa nabi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages