Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’inyamaswa muri Uganda yafatishije umutego ingona ipima ibiro 600, kuko yari imaze kurya abantu batari bake harimo abarobyi 4 n’umubyeyi w’abana 4, ikaba ije isanga izindi 19 zagiye zifatirwa muturere tw’igihugu dutandukanye nyuma yo kurya abantu benshi.
Umwe mubayobozi bakuru bashinzwe ubuzima bw’inyamaswa Peter Ogwang, yavuzeko iyi ngona iherutse kurya umubyeyi w’abana 4, ikaba yaramuriye aje kuvoma amazi mu kiyaga cya Victoria.
Dr Andrew Seguya umuyobozi mukuru w’ubuzima bw’inyamaswa washyikirijwe iyi ngona yavuzeko n’ubundi muri aka gace ka Mayuge iyi ngona yafatiwemo, hakunze kuboneka ibikururanda bitandukanye kandi bikunze guhitana abantu.
Yongeyeho ko kuba iyi ngona ifashwe bitatuma abahatuye birara kuko ingona zihakunda bitewe n’amafi menshi akunze kuhaba.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivugako uyu muyobozi yasabye ko hashyirwaho ibigega by’amazi kugirango birinde kuvoma amazi y’iki kiya.
Iyi ngona izajyanwa muri pariki ya Murchison Falls National Park kuko hasa n’ahitaruye abantu.
Guhera mu mwaka wa 2009, nibura ingona 20 zimaze gufatirwa mu turere dutandukanye mu gihugu cya Uganda, cyane cyane muri Nakasongola, Katwe, Kasese, Kasenyi ndetse no muri Mayuge



















TANGA IGITEKEREZO