Imirwano hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa yahinduye isura. Byatumye abaturage bagera ku 1,000 bava mu byabo bahungira mu gihugu cya Uganda.
The Daily Nation dukesha iyi nkuru itangaza ko inyinshi muri izo mpunzi ziganjemo abana n’abagore, zaturutse mu karere ka Rucuru, kuri ubu hari imirwano ikaze, yatangiye ku wa 14 Nzeri uyu mwaka.
Kamanzi Jean Bosco, wari umwarimu yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ko abantu bapfuye ari benshi ubwo yahungaga yerekeza Ishasha.
Kamanzi kandi yavuze ko ibintu byarushijeho kuba bibi, kuko nta muntu wari uhari wo kwita ku baturage.
Izi mpunzi zitegereje kujyanwa mu kigo zizacumbikirwamo guherereye mu Karere ka Kisoro.
Kasiita Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwakira impunzi mu Karere ka Kanungu, yatangaje ko umubare w’abantu bakira buri munsi ugenda urushaho kwiyongera, ugereranije na mbere aho bakiraga abagera kuri 20.
The Daily Nation ikomeza ivuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi bwahagaze.
Ku ruhande rwa Uganda abaturage babujijwe kurenga imipaka kuko berekeza muri Congo, kuko umutekano waho utizewe.



















TANGA IGITEKEREZO