00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ibikorwa by’iyicarubozo mu muvuduko udasanzwe

Yanditswe na

Constantin Tuyishimire

Kuya 4 April 2013 saa 03:46
Yasuwe :

Mu mwaka wa 2012 Ibikorwa by’iyicaruzobo mu gihugu cya Uganda byarazamutse bigera ku kigereranya cya 35%, nk’uko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Uganda i Kampala yabishize ahagaragara ku munsi wejo tariki ya 3 Werurwe 2013.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor ivuga ko icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’iyo Komisiyo ku munsi wejo cyerekanye ko mu mwaka wa 2007 ibokorwa by’iyicarubozo byazamutse bikava kuri 23.7% bikagera kuri 28.3%, mu 2010 birazamuka bigera kuri 34.77 na (…)

Mu mwaka wa 2012 Ibikorwa by’iyicaruzobo mu gihugu cya Uganda byarazamutse bigera ku kigereranya cya 35%, nk’uko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Uganda i Kampala yabishize ahagaragara ku munsi wejo tariki ya 3 Werurwe 2013.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor ivuga ko icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’iyo Komisiyo ku munsi wejo cyerekanye ko mu mwaka wa 2007 ibokorwa by’iyicarubozo byazamutse bikava kuri 23.7% bikagera kuri 28.3%, mu 2010 birazamuka bigera kuri 34.77 na ho mu 2012 bigera kuri 35%.

Nubwo iyi komisiyo y’uburenganziara bwa muntu muri Uganda itagaragaza impamvu nyamukuru itera ibikorwa by’iyicarubozo muri iki gihugu ariko kubera ubushyamirane bukunze kuba hagati ya Polisi y’igihugu n’abatavuga rumwe na Leta, bituma hari abo polisi ifata ikabakorera ibikorwa nk’ibi kugira ngo babakuremo amakuru.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko polisi y’igihugu ivugwaho ibikorwa nk’ibi bigera ku 117, urwego rw’umutekano rw’abaturage 56, urwego rw’amagereza muri Uganda rukagira 26, inzego z’ibanze 12, abantu ku giti cyabo 10, abashizwe ubutasi 4, ibigo byigenga bicunga umutekano 5 na ho ibigo by’uburezi bikagira ibikorwa by’iyicarubozo bigera kuri 3.

Komisiyo y’uburengaznira bwa muntu muri Uganda (Uganda Human Rights Commission-UHRC) ikaba isaba ibigo bya Leta kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwita ku mutekano w’umuturage.

Ibikorwa by’iyica rubozo ni bimwe mu bikorwa by’ihohoterwa biza ku mwanya wa mbere mu bibangamira uburenganzi bwa muntu muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages