Imyiteguro y’ubukwe bw’igikomangoma Ruth Komuntale n’Umunyamerika irarimbanyije, ndetse itariki ya 17 Ugushyingo yamaze kwemezwa nk’umunsi w’imihango y’ubukwe nyuma y’aho bwari bwasubitswe hagati muri uyu mwaka turimo.
Ubu bukwe butashye nyuma y’aho bwari bwasubitswe, kuko bwari gutaha ku wa 14 Nyakanga 2012, bugasubikwa ku cyifuzo cy’urera umukobwa ari we King Oyo.
Oyo yifuzaga ko yahabwa igihe gihagije cyo gutegura ubukwe , nk’uko ikinyamakuru ugpulse.com cyabitangaje.
Ikinyamakuru the new vision cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko Ku wa Gatanu utaha ari bwo Komuntale azashyingiranwa n’ uyu Munyamerika Thomas Christopher bamaze igihe bakundana kugira ngo babane akaramata.
The new vision gikomeza kivuga ko n’ubwo imvura imaze kwangiza imihanda yo mu gace ka Kabarole uyu mukobwa atuyemo, ubuyobozi bw’ibanze buri kugerageza gusana iyi mihanda mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya ubukwe.
Umwe mu bayobozi bo muri ako karere, Kamurasi Charles, yavuze ko bari no gushaka uburyo amatara yagera ku muhanda ugana iwabo w’uyu mukobwa, kandi ko mu minsi itagera kuri itatu bizaba birangiye.



















TANGA IGITEKEREZO