00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Imiryango 150 yakuwe mu byayo n’umwuzure

Yanditswe na

Constantin Tuyishimire

Kuya 1 April 2013 saa 12:48
Yasuwe :

Ahitwa i Kisoro mu Burengerazuba bwa Uganda, imiryango igera ku 150, yakuwe mu byayo ndetse isigwa iheruheru n’imvura y’amahindu yaguye muri ako gace.
Nk’uko ikinyamakuru The New Vision dukesha iyi nkuru cyabitangaje, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2013, amazu menshi yasenyutse nyuma y’uko umuhanda watengutse kubera imvura nyinshi yagwaga. Uduce twibasiwe n’imvura cyane cyane ni Chibumba, Buyora, Ruhuri na Kooga.
Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Chibumba kiri mu (…)

Ahitwa i Kisoro mu Burengerazuba bwa Uganda, imiryango igera ku 150, yakuwe mu byayo ndetse isigwa iheruheru n’imvura y’amahindu yaguye muri ako gace.

Nk’uko ikinyamakuru The New Vision dukesha iyi nkuru cyabitangaje, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2013, amazu menshi yasenyutse nyuma y’uko umuhanda watengutse kubera imvura nyinshi yagwaga. Uduce twibasiwe n’imvura cyane cyane ni Chibumba, Buyora, Ruhuri na Kooga.

Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Chibumba kiri mu byatwawe n’umwuzure aho abanyeshuri bagera kuri 620 bo muri icyo kigo badafite aho bigira. Aba banyeshuri bakaba bagiye kwimurirwa mu kigo cya Gatete kiri hafi aho, nk’uko Michael Kageyo umuyobozi wa Chibumba abitangaza. Amakuru akaba avuga ko hegitari zigera kuri 20 zari zihinzeho imyaka zibasiwe n’uyu mwuzure.

Dr. Benon Rukunda ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu gace ka Bufumbira akaba yaburiye abaturage kwitwararika bakirinda kuywa no gukoresha amazi yandujwe n’uwo mwuzure, kuko bakwanduriramo indwara nyinshi nka Cholera n’izindi. Yagize ati “hakenewe kongera umubare w’ubwiherero bw’aho abakuwe mu byabo n’umwuzure bari ndetse no kubakangurira kwita ku isuku.”

Akarere ka Kiroso kagira ibihe bibiri, icy’izuba kiba hagati ya Kamena na Kanama, andi mezi asigaye akaba ari igihe cy’imvura.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages