Inzego z’ubuzima mu gihu cya Uganda, ziratangaza ko ikindi cyorezo gifite ibimenyetso byo mu bwoko bwa Ebola cyitwa “Marburg”, cyagaragaye mu ntara ya Kabale iherereye mu Burengerazuba bw’icyo gihugu.
NK’uko tubikesha ikinyamakur New Vision cyo muri Uganda, Polisi yo mu gace Kabare, yafashe icyemezo cyo kubuza umuryango umwe muri iyi ntara gushyingura uwitwa Boaz Turyahikayo wari umwarimu muri kaminuza yitwa Uganda Christian University na mushiki we Mildrid Asasira bose bivugwa ko baba bishwe n’iyi ndwara ifite ibimenyetso bisa nka Ebola.
Muri uku kwezi gusa, abandi bantu babiri harimo uwitwa Lillian Banegura na Bernard Rutaro bose bitabye imana, ibimenyetso byo kwa muganga byerekana ko baba barishwe n’iyi ya “Marburg”. .
Dr. Patrick Tusiime, uyobora ibitaro bya Kabale, yatangarije ikinyamakuru The New Vision ko abaganga bavuye muri Minisiteri y’ubuzima muri Uganda no mu Muryango Mpuzamahanga wita ku buzima ku isi, baje muri aka gace mu rwego rwo gushyingura aba bantu 2.
Iyi ndwara ya Marburg, yagaragaye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2008 kandi nayo ikaba igaragaza ibimenyetso birimo kuruka, ibicurane no kuva amaraso ibice bitandukanye by’umubiri.



















TANGA IGITEKEREZO