00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ingabo z’igihugu zigaruriye ibirindiro bya Joseph Kony

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 3 September 2012 saa 02:24
Yasuwe :

Ingabo za Leta ya Uganda zatangaje ko zashenye ibirindiro by’ingabo za Joseph Kony utavuga rumwe na Leta, ku itariki ya 24 Kanama 2012 muri Leta ya Central Africa.
Ibyo birindiro byari iby’ingabo z’umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA), uyobowe na Joseph Kony, akaba arwanira mu mashyamba yo mu gihugu cya Central Africa.
Ibirontaramakuru by’Abanyamerika (AP) dukesha iyi nkuru bivugako, Umukoloneri w’igisirikare cya Uganda, Milton Katarinyebwa yatangajeko bashenye burundu ibirindiro bya (…)

Ingabo za Leta ya Uganda zatangaje ko zashenye ibirindiro by’ingabo za Joseph Kony utavuga rumwe na Leta, ku itariki ya 24 Kanama 2012 muri Leta ya Central Africa.

Ibyo birindiro byari iby’ingabo z’umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA), uyobowe na Joseph Kony, akaba arwanira mu mashyamba yo mu gihugu cya Central Africa.

Ibirontaramakuru by’Abanyamerika (AP) dukesha iyi nkuru bivugako, Umukoloneri w’igisirikare cya Uganda, Milton Katarinyebwa yatangajeko bashenye burundu ibirindiro bya LRA, maze bakigarurira ikicaro gikuru bakahafatira n’umusirikare ukomeye.

Byavugwaga ko Gen. Dominic Ongwen,umwe mu Bagande 4 bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye bigometse ku butegetsi, yaba yarafashwe akicwa bakaba; ariko Katarinyebwa yarabihakanye avuga ko agishakishwa.

Kuva mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa 12, ingabo z’Abanyamerika zagiriye inama Leta ya Uganda na Central Africa ku buryo bashobora guhashya Joseph Kony n’ingabo ze.

Kuva mu mwaka wa 2005, Ongwen ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha 3 aregwa by’intambara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages