Janet Museveni, umugore wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, ararega ikinyamakuru The Daily Monitor cyandikirwa muri icyo gihugu kuba cyaramubeshyeye inshuro zirenga imwe kivuga ko yambuye ubutaka abaturage batuye mu gace bita Karamoja, ikirego cye cyageze mu rukiko ku itariki ya 13 Kamena.
Ubusanzwe uyu Janet Museveni niwe ushinzwe imibanire n’amahanga muri kariya gace ka Karamoja, ubu rero akaba yifuza ko iki kinyamakuru cyamusaba imbabazi, kuko ngo kimubeshyera.
Janet kandi avuga ko iki kinyamakuru cyanditse inyandiko 3 zose mu bihe bitandukanye muri Gicurasi kandi zose zamushinjaga ubujura, no kwambura abaturage ubutaka ku ngufu akabugurisha abashakaga kubucukuramo amabuye y’agaciro.
Ikinyamakuru The New Vision cyo muri iki gihugu cya Uganda dukesha iyi nkuru kivuga ko, Kiwanuka, umwunganizi wa Janet Museveni mu rwego rw’amategeko avuga ko ibyo umukiriya we Janet aregwa ari ibinyoma, mu gihe kandi ikinyamakuru cyo cyakomeje kwandika inkuru ivuga ko yigaruriye ubutaka ku ngufu.
Ibi rero ngo byahaye isura mbi Janet mu maso y’abandi bayobozi nk’uko umwunganizi abivuga. Kugeza ubu ikinyamakuru The Daily Monitor gisigaranye iminsi 15 yo kwisobanura cyangwa kwandika inkuru inyomoza.
Umwunganizi yibuka umutwe w’inkuru yo muri Gicurasi ugira uti: “Abatuye muri Karamoja bararega madamu wa Perezida kubatwara ubutaka” ati: “ Ibyo rero byari bigamije gutesha Janet agaciro bamwita umujura w’ubutaka buvamo amabuye y’agaciro”.
Umwunganizi yatanze n’urugero ruri muri iriya nkuru ahanditse ngo: ”Abagize inteko ishinga amategeko bemeje ko hari ubutaka bwo muri kariya gace bwagurishijwe mu ibanga bitanyuze mu nzira nyazo.” Abagize inteko ishinga amategeko bavuga ko hagurishijwe hegitari 6,130 ndetse n’izindi hegitari 2001 zose zagurishijwe mu karere ka Nakapiripiri n’ahandi kandi mu buryo budasobanutse.



















TANGA IGITEKEREZO