00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda ku isonga mu kurya ruswa mu bihugu bigize EAC

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 30 August 2012 saa 10:06
Yasuwe :

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Umuryango Transparency International iragaragaza ko Uganda iri ku mwanya wa mbere mu kurya ruswa, mu bihugu bitanu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ikinyamakuru The New Vision kivuga ko iyo raporo igaragaza uko ruswa yari ihagaze muri uyu mwaka wa 2012, yashyizwe ahagaragara mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2012 i Kampala muri Uganda. Tanzania iza ku mwanya wa kabiri na ho Kenya ni iya gatatu.
Burundi ku mwanya (…)

Burundi ku mwanya kane na ho u Rwanda ni urwa nyuma mu kurya ruswa, bivuze ko u Rwanda ari urwa mbere mu kurwanya ruswa, muri EAC.

Abantu 9303 ni bo bakoreweho ubushakashatsi, biganjemo abatuye mu mijyi kandi bari hagati y’imyaka 30 na 49, abo bose batoranyijwe mu bihugu bitanu bya EAC mu bushakashatsi bwakozwe hagati ya Werurwe na Gicurasi uyu mwaka.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byerekana ko Uganda ari cyo gihugu cya mbere cyiganjemo ruswa kurusha ibindi ku ijanisha rya 40.7%, mu gihe Tanzania ifite 39.1%, Kenya 29.5 %. Burundi yari iya mbere mu kwiganzamo ruswa umwaka ushize, ariko ubo ifite ijanisha rito rya 18.8% uyu mwaka.

U Rwanda ni rwo rufite igipimo cyo hasi muri ruswa ku ijanisha rya 2.5%, ibyo bituma icyo gihugu gifatwa nk’igihugu kibamo ruswa nkeya ugereranije n’ibindi bihugu bya EAC.

Nk’uko The New Vision yakomeje ibitangaza ngo Police ya Uganda ni yo ya mbere mu bikorwa bya ruswa, igakurikirwa n’inzego z’ubutabera, serivisi z’imisoro , na serivisi z’ ubutaka.

Igihe bamwe mu mpuguke mu kurwanya ruswa baganiraga ku byavuye muri ubu bushakashatsi, bavuze ko impamvu Uganda ari iya mbere muri ruswa ari uko nta bushake bwa politiki buhari mu kurwanya ruswa, ndetse no kuba abakozi ba Leta bahembwa imishahara mito na byo biri mu mpamvu za ruswa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages